Published  by

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bo muri aka karere ka Huye, baravuga ko n’ubwo bari guhiga imihigo mishya, batoroherezwa kuyesa kubera ubushobozi buke bugaragara muri izi nzego, aha bagatanga urugero nk’aho usanga urwego rw’umudugudu rusabwa gukora ibintu byinshi nk’ amaraporo, no gukemura ibibazo by’abaturage nyamara nta bushobozi bubafasha gukora iyi mirimo bahawe.

President Kagame ntiyishimira ibyaba bitagenda mu nzego zo hasi/ Photo Internet

“Niba Umuyobozi w’Umudugudu hari ibyo agomba gukora, intego yagerwaho nk’uko tubyifuza afite uburyo. Tumutumije mu nama, tumuhaye insimburamubyizi. Akoze ubukangurambaga cyangwa se ibarura, tukamugenera n’icyamufasha. Rimwe na rimwe usanga mu bintu bituma tudatera imbere harimo n’ubushobozi bw’inzego dukuriye,” Ange MAZIMPAKA, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura wo mu karere ka Huye.

Ubuyobozi bw’urwego rw’intara y’amajyepfo, rumwe mu nzego zisuzuma imihigo, rwemera ko iki kibazo cy’ubushobozi gishobora kuba imwe mu mbogamizi zo kutesa imihigo, gusa ubu buyobozi buvuga ko ikiba gikenewe cyane atari amafaranga ahubwo ko haba hakenewe kubikangurira abaturage, kuko ngo utugari, imirenge n’uturere bikunze kuba ibya mbere mu kwesa imihigo atari byo biba byakoresheje amafaranga menshi.

“Ubushobozi mu rwego rw’amafaranga nibyo hari aho bukiri bukeya, ariko ugiye kubireba ntabwo aricyo kibitera kuko ukurikije uko utugari n’imirenge biba byarushanyijwe, ntabwo ari uko biba bifite budget (ingengo y’imari) irenze abo barushije.” Alphonse MUNYANTWARI Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’Intara yongeraho ko, ku nzego z’utugari nta mishinga ikenera amafaranga baba bashyira mu bikorwa, ahubwo ko baba bakeneye kwegera abaturage bakabumvisha gahunda za leta. Yongeyeho ko ikintu cy’ingenzi gikenewe ari ukuzana abafite uruhare mu bikorwa cyane cyane abaturage kuko aribo bikorera.

Kuri uyu wa kane nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwashyize ahagaragara imihigo bwahize muri uyu mwaka wa 2011─2012.

Mu mihigo iheruka Akarere ka Huye kari kaje imbere kavuye ku mwanya wa 22 kagera ku mwanya 13.

Ibi bibaye nyuma y’aho imihigo ku rwego rw’igihugu imurikiwe Perezida wa Repuburika mu cyumweru gishize.

Emmanuel NSHIMIYIMANA
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/08/05/inzego-zibanze-ntizoroherwa-mu-kwesa-imihigo-kuki/

Posté par rwandanews