Umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert yapfuye. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye urupfu rwe.

Uyu mugabo wapfuye ku myaka 82 y’amavuko, yamenyekanye cyane mu bucuruzi bw’itabi n’imitungo itimukanwa.

Yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010, ubwo yaruvugamo nyuma bimenyekana ko yahungiye muri Afurika y’Epfo, igihugu yari asanzwe akoreramo ubucuruzi. Ni nyuma y’uko bitahuwe ko yanyerezaga imisoro ndetse agakorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abatera inkunga.

Rujugiro wavukiye mu Rwanda ahagana mu 1941 yabaye mu Burundi igihe kinini nk’impunzi, ari naho yatangiriye ubucuruzi bw’itabi.

Umunyemari Rujugiro Tribert yapfuye

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyemari-rujugiro-tribert-yapfuye