I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ikoranyije urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika n’u Rwanda rurimo. Umuyobozi mukuru w’umuryango IMBUTO FOUNDATION wateguye iyi nama Jeannette Kagame ayitangiza, yavuze ko urubyiruko rwa Afrika rufite uruhare runini mu guhindura imitekerereze, imibereho no guteza imbere umugabane w’Afrika. N’inama yari ifite insanganyamastiko igira iti “Ambassadors of change – It starts with you”  ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘’intumwa z’impinduka,bihera kuri wowe’’.

Iyo nsanganyamatsiko ishatse gusobanura ko urubyiruko aribo ba ambassaderi b’impinduka,kandi ko bigomba guhera kuri bo ubwabo. Urubyiruko rusaga 100  rwo muri ibi bihugu byo muri Afrika rurarebere hamwe uruhare rwabo mu guteza imbere ibihugu bakomokamo ari nako bahesha isura nziza uyu mugabane ukunzwe kugereranywa n’ubukene bw’akarande.

Kariuki Gathitu ukomoka muri Kenya ni umwe mu bitabiriye iri huriro.Afite imyaka 27 y’amavuko. Yahanze agashya ko gukoresha ikoranbuhanga rya telephone zigendanwa mu kohererezanya amafaranga bita Mobile money. Ubu yashinze sosiyete ye bwite yitwa Zege Technologies .Uyu musore Kariuki mu butumwa atanga ku rubyiruko rw’u Rwanda rutekereza kwihangira imirimo nuko bakwiye gutinyuka.

Urubyiruko rwiteje imbere rwemeza ko ibyo rwagezeho byose babikoze bahura n’inzitizi ariko byabasabye gutinyuka no kwigirira icyizere. Atangiza iryo huriro ry’urubyiruko Mme wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame unakuriye umuryango Imbuto foundation yabwiye urubyiruko ko arirwo rufatiye runini uyu mugabane. Yabasabye gukura amaboko mu mifuka no gutinyuka bakihatira guteza imbere bene wabo. Kugirango kandi bagire urwo ruhare bagomba kureba ibiri hafi yabo ntibarebe ibiri kure kuko guteza imbere Afrika bigomba kubaheraho. Yasabye urwo rubyiruko gutekereza ku bibazo byugarije uyu mugabane n’uburyo bifuza ko Afrika waba umeze mu bihe biri imbere. Ubushakashatsi bugaragaza ko umubare munini w’abatuye Afrika ugizwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 35. Mu Rda urubyiruko rubarirwa kuri 75%by’abanyarwanda bose , mu gihe 83% aribo bashobora gutanga umusaruro. Ibi ngo bigaragaza ko urubyiruko rwa Afrika ari rwo shingiro ry’impinduka mu guteza imbere AFRIKA kandi bashingiye ku guhanga udushya.

 

Alice Kanyamanza

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3692

Posté par rwandanews