Published  by

Babson College, rimwe mu mashuri akomeye cyane ku isi yigisha ibijyanye no kwihangira imirimo (entrepreneurship) ryatangije gahunda yihariye yo gusangira ubumenyi n’abanyeshuri bo mu mashuri yishumbuye mu bihugu bya Ghana n’u Rwanda gusa.

Muri izi mpeshyi, iri shuri nibwo rizohereza abanyeshuri 100 kuri buri gihugu, baje gusangira ubumenyi n’abo mu Rwanda na Ghana mu gihe kingana n’icyumweru kimwe.

Ngo bazaganira na bagenzi babo ku bijynanye no kwihangira imirimo, imiyoborere myiza, ndetse habeho n’irushanwa ryo gutekereza business wakora, ukayiherwa amafaranga yo kuyitangiza nkuko iri shuri rya Babson College ryabyemeje.

Aba banyeshuri ba Babson College bazajya mu duce twa Sekondi muri Ghana, na BYIMANA mu Rwanda.

Ni ubwambere iri shuri rya Babson ritanze iyi gahunda ku Rwanda na Ghana.

Financial Times of London yashyize ku mwanya wa mbere ku isi Babson College, mu gutanga ubumenyi bwiza k bijyanye no kwihangira imirimo (entrepreneurship).

Jean Paul Gashumba
Umuseke.comhttp://umuseke.com/2011/08/01/rwandaghana-ishuri-ryambere-mu-kwigisha-kwihangira-imirimo-usa-rizohereza-abanyeshuri/

Posté par rwandanews