Published  by

Uyu  mugabo wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, yateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo kizaba 3/9/2011,  kuri Politiki y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari.

Faustin Twagiramungu/ Photo Internet

Faustin Twagiramungu/ Photo Internet

Muri iki kiganiro kizabera i Rouen mu bufaransa, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “hambere, ubu, n’imbere ha politiki y’u Rwanda n’ibiyaga bigari” ‘le passe, le present et l’avenir politique du rwanda et de la region des grands lacs’

Iki kiganiro yagitumiyemo Abanyarwanda, Abacongomani, abafaransa ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba aho mu Bufaransa.

Abakurikiranira hafi iby’uyu mugabo utavuga rumwe na leta y’u Rwanda, bemeza ko iki kiganiro gifite icyo gipfana n’uruzinduko rwa President Paul Kagame azagirira mu Bufaransa tariki 12/09 uyu mwaka.

Nubwo abatavugarumwe na Leta y’u Rwanda bavuze ko bazishyirahamwe ngo bamagane uruzinduko rwa President Kagame mu Bufaransa, abashyigikeye Politi y’u Rwanda baba mu Bufaransa nabo ngo bamaze kwishyirahamwe ngo bazajye kwakira umukuru w’igihugu cyabo ubwo azaba yazindukiye Ubufaransa ku butumire bwa President Sarkozy.

Abatavuga rumwe na Leta kandi baba ngo baragawe cyane kubera umugambi wabo wo kurwanya ko abashoramari bo mu Bufaransa babonana na President Kagame mu rwego rwo kubashishikariza gushora imari mu Rwanda, aho ngo byaba ari ukubangamira iterambere ry’u Rwanda n’abarutuye mu gihe amwe mu mashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda avuga ko aharanira ko abanyarwanda batera imbere.

Faustin Twagiramungu, yabaye Ministre w’intebe w’u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugeza muri Kanama 1995, aza kandi gutsindwa amatora ya President wa Republika yo muri Kanama 2003.

Twagiramungu afatwa nk’umuhezanguni w’ibihe byose mu Rwanda, uyu mugabo wavukiye mu cyahoze ari Cyangugu mu 1945, ubu ayobora ishyaka yashinze rya RDI-RWANDA RWIZA. Umusanzu we mu kubaka u Rwanda urangirira mu kutavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo aribwo bwose bwayoboye u Rwanda.

UMUSEKE.COM

http://umuseke.com/2011/08/21/twagiramungu-faustin-yateguye-ikiganiro-kuri-politiki-y’aka-karere-n’u-rwanda/

Posté par rwandanews