Yanditswe na Shaba Erick Bill
Guverinoma y’u Rwanda isanga u Bufaransa bukomeje kugenda biguru-ntege mu kurangiza imanza ndetse no gushyikiriza bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, bakidegembya ku bufataka bwabwo.
Umufaransa wunganira u Rwanda, Avi Bitton yatangarije L’Express ko bibabaje kubona mu Bubiligi, Suwede, u Budage, Canada n’u Buholandi hari byinshi byakozwe mu gucira imanza abasize bahekuye u Rwanda ariko kugeza magingo aya, u Bufaransa bukaba bwarishyiriye agati mu ryinyo.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale yatangarije L’Express ko muri Mutarama 2010, mu rwego rwo kongera gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, iki gihugu cyashyizeho urwego rushinzwe gukurikirana abakoze jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ko igitangaje ari uko kugeza uyu munsi urwo rwego rutaratangira gukora.
Ambasaderi Kabale asanga n’ubwo hari byinshi bigenderwaho mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ariko urwego rw’ubutabera narwo rufite agaciro gakomeye cyane.
Mu gihe Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo kohereza zimwe mu manza za jenoside mu Bufaransa, u Rwanda rwasabye ko bitakorwa mu gihe u Bufaransa butarashaka kurangiza imanza za Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta, bombi bari ku butaka bw’u Bufaransa.
Ku rutonde rw’abantu 93 bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwari rwasohoye muri 2006, abenshi muri bo babarizwa ku butaka bw’igihugu cy’u Bufaransa.
http://www.igihe.com/spip.php?article14941
Posté par rwandanews