Twishimire ko abenshi mu banyarwanda baba muri diaspora biyemeje kwihesha agaciro no gushyigikira inzira igihugu cyacu kiyemeje kunyuramo kugirango kigere kw’iterambere.

Ibyo byagaragaye ejo 31/08/2011 I Lille muri France (mu cyumba cya Universite yaho) ubwo bazaga ari benshi gukurikira ikiganiro bagezwagaho n’intumwa zavuye mu Rwanda zari ziyobowe na Hon. Ntawukuriryayo JD. Hari abantu barenga 60 barimo abasaza n’abakecuru n’aba jeunes biga muri Universite ya Lille (reba ifoto).

Ibiganiro byibanze ahanini ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwiyubaka no ku rugendo HE Paul Kagame azagirira muri France ariko cyane cyane ku mwihariko wabo yabageneye kuwa 11 sept. Bishimiye ko HE yabageneye uwo mwanya ngo bazahure kandi biyemeza kuzaza ari benshi gusabana n’abazaba baturutse ahandi.

Mbere y’umubonano na diaspora izo ntumwa zahuye n’abashinzwe International Relations muri Universite ya Lille bagaragaza inyota bafite ya cooperation na za kaminuza zo mu Rwanda kandi bavuga ko bazohereza intumwa le 11 sept kuko na friends of Rwanda batumiwe.

Dukomeze twiheshe agaciro

Par B. Aimable Lille 31/08/2011

www.rwandaises.com