http://umuseke.com/wp-content/uploads/2011/08/sarkozykagame.jpg

Imyiteguro irarimbayije mu gihugu cy’Ubufaransa yo kwakira Presida wa Repubulika Paul Kagame uzahagera kuya 11 uku kwezi akagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’icyo gihugu hamwe n’abanyarwanda batuye mu Burayi.Insanganyamatsiko y’umubonano w’abanyarwanda na presida Kagame uragira uti twihaye agaciro, twatera imbere’.Abasaga 1000 nibo bamaze kwiyandikisha kuzitabira uyu mubonano.

Mu rwego rwo gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Kagame azagirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu kuya 12 Nzeri 2011. Uru ruzinduko nirwo rwa mbere Perezida Kagame azaba agiriye mu Bufaransa kuva Perezida Sarkozy yava mu Rwanda muri Gashyantare 2010. Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wigeze kuzamo agatosti bitewe n’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo Perezida Sarkozy yagize ubutwari bwo kwemera ko igihugu ayoboye cyakoze amakosa ariko bidakwiye kuba imbogamizi yo gukomeza kubakira ku byiza ibihugu byombi bisangiye. Rwari uruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu cy’ubufaransa mu Rwanda kuva mu wi 1990.

Aho i Paris,usibye kuganira na presida Sarkozy, presida Kagame azagirana ibiganiro byihariye n’umuryango w’abacuruzi bakomeye bo mu Bufaransa. Ikigamijwe ni kubashishikariza gushora imari mu Rwanda. Azasoza uruzinduko rwe agirana ibiganiro n’abanyarwanda batuye mu Burayi bazaba bavuye imihanda yose gutaramana n’umukuru w’igihugu. Bamwe mu banyarwanda batuye mu Rwanda bamaze kugura amatike yo kujya i Paris.Bavuga ko uburyo bwiza bwo kumenya ukuri ku Rwanda ari ukurusura, ukamenya ibihakorerwa bityo bakaba bagiye kubarira izo nkuru abatuye mu Burayi.

Igikorwa cyo gushikiraiza abantu kwitabira iyi minsi kirakorerwa ku mbuga za internet nka facebook,tweeter na youtube.Kuri ubu hashyizweho urubuga rufite amakuru yose arebana n’uyu munsi rugira ruti “Bienvenue à Paris Président Kagame” kuri www.presidentkagameaparis.org

Faith Mbabazi

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3809

Posté par rwandaises.com