Perezida wa Cote D’ivoire Alassane Ouattara arasanga hari byinhsi igihugu cye cyakwigira ku Rwanda murwego rw’ubumwe n’ubwiyunge. Ibi Perezida Ouattara yabitangaje nyuma yaho yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku kicaro gikuru cy’umuryango wabibumbye.Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Perezida Alasane Ouatara yavuze U Rwanda ari urugero rwiza kuri Cote D’ivoire mu rwego rwo kwiyubaka n’ubumwe n’ubwiyunge. Ibi ngo n’ukubera ko icyo gihugu cyagize ibibazo bikomeye mu myaka icumi ishize, harimo imvururu zaranze igihe cy’inyuma y’amatora.

Yagize ati hari amasomo menshi twakura ku Rwanda kuko hari byinshi rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Perezida Ouattara yavuze ko we na Mugenzi we Perezida Paul Kagame banaganiriye ku gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

 

 

 Flora Kaitesi – New York, USA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3976

Posté par http://www.rwandaises.com