Published by   

Nk’ uko tubikesha The New Times, ku munsi w’ ejo, umuvugizi wa police y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rugiye kohereza abashinzwe kubungabunga amahoromu mu gihugu cya Cote d’ Ivoire.

Ingabo z'u Rwanda zirekeza mu butumwa bw'amahoro.

Ingabo z’u Rwanda zirekeza mu butumwa bw’amahoro.

Cote d’Ivoire ni igihugu kivuye mu nambara vuba aha, kikaba cyarasabye ko umuryango wa Africa y’unze ubumwe wagifasha kubona ingabo zo kubungabunga umutekano.

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byohereza umubare munini w’ababungabunga amahoro b’abagore, kikaba no ku mwanya wa munani mu gutanga umusanzu warwo mu kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’ isi muri rusange.

Nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa police, Ch.Spt Theos Badege, kuri ubu  u Rwanda rufite abakora icyo gikorwa bagera kuri 413, bari mu bihugu bitandukanye birimo Haiti, Sudan, Liberia n’Amajyepfo ya Sudan.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bindi bihugu kuva mu mwaka wa 2005,  aho rumaze kohereza abagera kuri 900 muri ibyo bikorwa.

U Rwanda kuri uyu munsi rukaba rwifatanyije n’ ibindi bihugu mu kwizihiza uyu munsi wahariwe amahoro ku isi, hakaba hateganyijwe urugendo ruhagurukira kuri Rond Point ya Kimihurura ahamenyerewe ku izina rya KCB, rukaza kugera kuri Stade Amahoro.

Uyu mnsi ukaba wizihizwa ku nshuro yawo ya 29, kuko wijihijwe bwa mbere ku wa 21 Nzeri1982, ukaba warashyizweho n’ inteko rusange y’ umuryango w’abibumbye  yateranyemu 1981. Muri 2001, niho inteko rusange y’ umuryango w’abibumbye yemeje ko uyu munsi uzajya wizihizwa buri wa 21 Nzeri buri mwaka.

Jean Paul Gashumba
Umuseke.com

Posté par http://www.rwandaises.com