Guverinoma y’u Rwanda yikomye umuryango Human Rights Watch wasohoye raporo nshya irimo ibirego birushinja guhonyora uburenganzira bw’abaturage barwo baba mu mahanga, ibintu ivuga ko ari ibihimbano bigaragaza ko ‘nta soni bagira’.

Raporo nshya y’uwo muryango ni uruhererekane rwa raporo zibasira u Rwanda ukunze gusohora, urusabira ibihano ngo abafatanyabikorwa barwo mpuzamahanga barwijundike.

Kuri iyi nshuro, raporo ya Human Rights Watch yibanze ku Banyarwanda baba mu mahanga, aho ivuga ko abatavuga rumwe na Leta babayeho mu bwoba kuko bahigwa, abandi bakagirirwa nabi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko ibyagaragajwe muri raporo ari ibijyanye n’umurongo Human Rights Watch imaze igihe yarafashe ku Rwanda.

Ati “Bisa nk’aho HRW intego yayo ikiri ukugaragaza nabi ukuri ku Rwanda nk’uko biri muri raporo yabo nshya. Nta soni bagira […] Uyu muryango ukomeje kugaragaza isura itari yo y’u Rwanda, isura [bagaragaza] isigaye mu mitwe yabo gusa.”

Makolo yavuze ko umuntu wese ushyira mu gaciro azi ibyakozwe mu myaka 29 ishize mu guteza imbere imibereho myiza n’agaciro k’Abanyarwanda.

Ati “U Rwanda ntiruzarangazwa n’abarwifuriza inabi ngo rubure gushyira imbere gahunda ya politiki rwihaye.”

Raporo y’uyu muryango ivuga ko yifashishije ubuhamya bw’abatavuga rumwe na Leta basaga 150 baba mu bihugu nka Australia, u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Kenya, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania, u Bwongereza, Uganda, Zambia n’ahandi.

Hari nk’aho bavuga ko kuva mu 2021 ingabo z’u Rwanda zajya guhashya ibyihebe muri Mozambique, ngo Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta bahorana ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi.

Nubwo bivugwa, nta bimenyetso bitangwa by’uwagiriwe nabi cyangwa se icyemeza ko ari abakozi ba Guverinoma y’u Rwanda babigizemo uruhare.

Muri iyi raporo harimo ubuhamya bw’uwitwa Mazimpaka Joseph uvuga ko yahunze u Rwanda mu 2013 nyuma yo gusabwa kujya kurwanira M23 akabyanga.

Avuga ko ngo ageze muri Tanzania, u Rwanda rwohereje abantu bo kumushimuta agatabarwa na Polisi ya Tanzania, nubwo mu rukiko ntaho icyo cyaha kigeze kigaragazwa.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu Mazimpaka ibyo avuga atari byo. Ni umwe mu bahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside (EX FAR) nyuma yo kubohora igihugu yinjizwa mu ngabo nshya.

Byaje kugaragara ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arafatwa arafungwa ariko aza gutoroka gereza, ari na ho yahise ahera ahunga igihugu.

Muri Tanzania, ni umwe mu bari bashinzwe gushakisha abarwanyi bajya muri FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Si ubwa mbere Human Rights Watch isohora raporo zihabanye n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda. Mu Ukuboza 2017 uyu muryango washyize hanze raporo igaragaza abantu yitaga ko ‘bapfuye’ bishwe na Leta, nyamara icukumbura rya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu ryaje kugaragaza ko abo bantu batapfuye ahubwo ari ibihimbano bigamije kwangiza isura y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yavuze ko ibyatangajwe na Human Rights Watch biri mu murongo wo kurugaragaza nabi, bihabanye n’ukuri

https://www.igihe.com/politiki/article/nta-soni-bagira-u-rwanda-rwikomye-human-rights-watch-yongeye-kurukora-mu-jisho