BUJUMBURA – Mu gitondo cyo ku wa 22 Nzeri 2011, ni bwo indege nshya ya RwandAir Boeing 737-800 yatangije ingendo zayo i Bujumbura mu Burundi.

Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Burundi, Kibaya Said, agirana ikiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo mu Burundi, yavuze ko bishimiye itangizwa ry’urugendo rw’iyo ndege i Bujumbura, ati “ndashimira Leta y’u Rwanda by’umwihariko, kuko ingendo z’iyo ndege zigiye kuba umusemburo w’iterambere mu Karere cyane hashingiwe ku bucuruzi.”

Umuhango wo kwakira iyo ndege mu Burundi wabereye ku Kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura, abitabiriye uwo muhango bakaba bishimiye uburyo iyo ndege igiye kujya ikora ingendo hagati ya Kigali na Bujumbura buri munsi.

Uretse korohereza abakora ingendo hagati ya Kigali na Bujumbura kandi, ngo bigiye gufasha mu bucuruzi bukorerwa hagati y’u Burundi n’ibindi bihugu, kuko Abarundi bagiye kujya bajya mu bihugu nk’Afurika y’Epfo n’ahandi bakoresheje iyo ndege ya RwandAir nta handu babanje kunyura ngo bafate izindi ndege.

Ku ruhande rwa RwandAir, hari Patrick Nkulikiyimfura ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Sosiyete RwandAir.