Mu gihugu cya Cote d’Ivoire haravugwa inkuru y’uko Perezida Laurent Gbagbo yaba afite umupfumu w’umunyarwanda. Izina ry’uyu mupfumu ryavuzwe bwa mbere ubwo uwitwa Elise Metté yahatwaga ibibazo n’abashinzwe iperereza muri Cote d’Ivoire bashakaga kumenya uruhare rwe mu kunyereza akayabo ka miliyoni 65 z’amafaranga y’ama CFA muri icyo gihugu.

Abajijwe icyaba kimuhuza na Perezida Laurent Gbagbo wa Cote d’Ivoire, umutegarugori Elise Metté yagize ati: « Maze imyaka itatu nkora muri perezidanse aho ndi umusemuzi hagati ya Gbagbo n’umupasiteri we (umupfumu) w’umunyarwanda.»

Uyu mugabo by’icyubahiro bamwita pasiteri ariko kuri ubu basigaye bamwita « le visiteur du jeudi », mu kinyarwanda bishatse kuvuga umushyitsi wo kuwa kane, benshi mu byegera bya Gbagbo bemeza ko ngo yaba afite imbaraga n’ububasha budasanzwe bwo kuvuga ibizaba ndetse no gukora ibitangaza, kandi ngo afungura umunwa we kugira ngo avuge iyo ari kumwe na Laurent Gbagbo gusa.

Benshi muri Cote d’Ivoire bakunda kwibaza kuby’uyu mugabo ntibabashe kubyiyumvisha. Kuva aho uwitwa Moise Koné yirukaniwe, uyu mugabo w’umunyarwanda ni we usigaye uyobora amasengesho asigaye yarahindutse ayo mu bwiherero ya Perezida Gbagbo na madamu we, rimwe na rimwe aya masengesho akaba yitabirwa n’inkoramutima nke za Laurent Gbagbo.

Hifashishijwe JeuneAfrique na La voix ouest-Africaine
MURINDABIGWI Meilleur

 

http://www.igihe.com/news-7-11-1185.html

Posté par rwandaises.com