Raporo ya ONU ivuga ku byaha bya jenoside ingabo z’u Rwanda ngo zaba zarakoreye ku mpunzi muri Kongo Kinshasa mu myaka ya 1996-1998 ikomeje kuvugwaho byinshi n’abayobozi batandukanye haba mu Rwanda no hanze y’u Rwanda. Jenerali Majoro Rwarakabije wahoze ari muri Ex-FAR, akaba yaranabaye mu mitwe ya FDLR nyuma akaza gutahuka ku bushake mu wa 2003, arabeshyuza ibivugwa muri Raporo ya ONU.

Amakuru ya Newtimes aravuga ko Rwarakabije yayitangarije ko ibyo iriya Raporo ivuga ntaho bihuriye n’ukuri kuko we ubwe muri iriya myaka ya za 1996 na 1998 yari yibereye muri Kongo Kinshasa aho yari kumwe n’impunzi z’abahutu Raporo ivuga ko bishwe n’ingabo z’u Rwanda.

“Mu gihe impunzi hamwe na Ex-FAR zajyaga muri Kongo Kinshasa nari kumwe na zo. Nanakurikiraniraga hafi ibyaberaga mu nkambi z’impunzi. Ibyo Raporo ya ONU ivuga nta byo nabonye.” Ibi ni ibyatangajwe na Jenerali majoro Rwarakabije.

Rwarakabije mu mwaka wa 1994 yari Lieutenant Colonel. Yayoboye imitwe itandukanye ya Ex-FAR n’Interahamwe mbere yuko muwa 2003 agaruka mu Rwanda avuye muri Kongo Kinshasa.

Ku bwa Rwarakabije, arega ahubwo ONU ko uretse kuba itarabashije guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, itanabashije guhagarika ibikorwa by’abarwanyi babaga bihishe mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda zari muri Kongo Kinshasa hafi y’imbibi z’u Rwanda.

Hanyuma kandi ngo ONU ikwiye no kwitondera ibyabaye I Walikale. Abagore 200 bivugwa ko bafashwe n’ingabo za ONU ku ngufu. Ibi na byo ngo ONU ntikwiye kubisubiza inyuma mbere yo kuvuga Jenoside ingabo z’U Rwanda zaba ngo zarakoze muri Kongo Kinshasa.

Tubabwire ko nyuma yuko iyi raporo itangiye kuvugwa, yahise ivugwaho byinshi haba mu Rwanda no mu mahanga. Tubibutse kandi ko Leta y’u Rwanda yahise itangaza ko iyi Raporo niramuka isohotse, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur zizahita zihava. Hagati aho kandi Ban ki-Moon, Umunyamabanga Mukuru wa ONU yaraye ageze mu Rwanda mu rwego rwo kuganira na Leta y’u Rwanda uburyo ingabo z’u Rwanda zitava mu ntara ya Darfur bitewe n’iriya Raporo ya ONU.

Jules Kagabahttp://www.igihe.com/news-7-11-7133.html

Posté par rwandaises.com