Umunyamabanga mukuru wa loni Ban Ki Moon kuri uyu wagatatu yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu Paul Kagame, ibiganiro byibanze kumbanziriza mushinga y’icyegeranyo cyangwa rapport ya loni inshinja ingabo z’u Rwanda ko zaba zarakoreye genocide impunzi z’abanyarwanda ziri muburasirazuba bwa Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ban Ki Moon yatangaje ko iriya rapport itazashyirwa ahagaragara loni itabanje kumva ibitekerezo bitandukanye ari nayo mpamvu yari yaje mu Rwanda kungurana ibitekerezo na President Kagame.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha arenga abili umuyobozi wa loni yagiranye na President Kagame, Ban Ki Moon waruri muruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda, yatangarije abanyamakuru ko yari yaje kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bw’u Rwanda kuri uriya mushinga wa rapport ishinja ingabo z’u Rwanda kuba ngo zarakoreye genocide impunzi z’abamyarwanda ziri muri Congo.

Aha Ban Ki Moon yavuze ko bifite ishingiro kuba abakuru b’ibihugu byombi, u Rwanda na Congo barababajwe n’iriya rapport cyane cyane ko loni itabanje kumva ibitekerezo ku mpande zombi mbere yo gutangariza iriya rapport ibinyamakuru. Ban Ki Moon utigeze yemera ko abanyamakuru bamubaza ibibazo nyuma y’ijambo yariyabageneye, yavuze ko loni ishima imyitwarire y’ingabo z’u Rwanda aho ziri mu butumwa bwo kurinda amahoro mu Ntara ya Darfur, muri Sudan.

Yagize ati:« Ingabo z’u Rwanda zihagaze neza mu butumwa bwazo kandi zirubashywe cyane kubera ko zirangwa na discipline yo mu rwego rwo hejuru. Ni yo mpamvu nasabye President Kagame gukomeza kugira uruhare rukomeye zisanzwe zifite muri kiriya gikorwa cyo kurinda amahoro muri Darfur cyane cyane muri iki gihe Sudan yitegura gutora itegeko nshinga muri Mutarana 2011. Ingabo z’u Rwanda rero zirakenewe cyane muri kiriya gihe kugira ngo zizarinde umutekano w’abasivile cyane cyane abana n’abagore. Igikorwa cyo kurinda amahoro ni ingenzi cyane ni yo mpamvu nizeye ko President Kagame azakomeza kugira uruhare rukomeye nk’ibisanzwe mu gushimangira amahoro mukarere k’ibiyaga bigali».

Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo wari muri ibyo biganiro yavuze ko u Rwanda rugikomeye kucyemezo cyarwo cyo kuzakura ingabo muri Darfur, ONU niramuka yemeje ibivugwa muri iriya rapport kuko loni ubwayo nayo yivuguruza mu magambo.

Umushinga w’icyegeranyo cyangwa rapport ya loni ishinja ingabo z’u Rwanda kuba zarakoreye genocide impunzi z’abanyarwanda ziri muburasirazuba bwa Congo watangajwe mubinyamakuru nyuma gato y’amatora y’umukuru w’igihugu, ari nabwo leta y’u Rwanda nayo yahise itangaza ko yiteguye gukura ingabo zayo mubutumwa bwo kurinda amahoro i Darfur muri Sudani.

GASANA Marcellin

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1284

Posté par rwandaises.com