Perezida Kagame aganira n’Abanyarwanda mu Bufaransa (Foto/Perezidansi ya Repubulika)
Aloys H.Badege

Mu Bufaransa: Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’Abanyarwanda ku gicamunsi cyo ku wa 11 Nzeri 2011 biganjemo abatuye ku mugabane w’u Burayi, yavuze ko politike zishingiye kwivangura Abanyarwanda bazirenze kuko zisuzuguritse, kandi n’abakizirimo nabo ubwabo basuzuguritse.

Ubwo butumwa akaba yabugejeje ku banyarwanda bagize umuryango wa Diyasipora 3 700 bari baje kumwakira i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa, yashimiye abari aho bose, uburyo bamwakiranye ubwuzu, abereka ibyishimo abafitiye, aho yagize ati “Ab’iwanyu barabatanshya kandi ngo mutahe’’.

Muri icyo kiganiro cyarimo n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda, bari baturutse mu bihugu by’Ubufaransa,Ubudage, Ubuhorandi, Ububirigi n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika nabo bamugaragarije ibyishimo bamufitiye haba mu magambo ndetse n’indirimbo.

Perezida Kagame yavuze ko mu byo icyo kiganiro cyari kigamije harimo no kurebera hamwe ibyo Abanyarwanda bakorera mu Bufaransa cyangwa ibyo Abafaransa bakorera mu Rwanda mu buhahirane, ubucuruzi n’ibindi.

Uretse ibijyanye n’iterambere rusange ry’igihugu, Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda, ibibazo bitandukanye u Rwanda rwahuye nabyo, agaragaza ko ibyabaye byose bigaragara mu mateka, abanyarwanda batagomba guheranwa nabyo, ahubwo bigomba gutuma buri wese yibaza icyo yakora kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.

Nyakubahwa Perezida Kagame yabishimangiye agira ati “Nta munyarwanda n’umwe utifuza kuba umukire, nta wifuza kurara ubusa kandi nta wifuza kudashobora kuvuza umwana we”.

Yavuze ko igisubizo cy’ibyo byose ari ukwitabira umurimo buri munyarwanda aho ari hose agakunda umurimo, kuko n’ibihugu byateye imbere byabigezeho binyuze mu bihe nk’ibyo u Rwanda rwaciyemo, kandi n’icyatumye bagera aho bageze byatewe no kwitabira umurimo.

Aha akaba yabahaye urugero rwiza rwatanzwe n’abikorera bo mu Mujyi wa Kigali aho bishyizehamwe bishakamo ibisubizo ku cyafasha Abanyarwanda batishoboye kubona amacumbi, batanga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushyigikira gahunda ya ‘‘Girinka’’ yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu bibazo bikomeye Abanyarwanda bagomba guhangana nabyo ari ukurwanya ubukene n’ubujiji, kuko bidindiza iterambere ry’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nubwo hari aho ushobora gusanga ibibazo bishingiye ku mikoro make igisubizo atari ukuganya, aho yagize ati “Intore ntiganya ishaka ibisubizo”, kuko iyo ubonye ikibazo ugatangira kuganya uba witeye ibibazo kabiri. Ugira ikibazo cya mbere wari ufite ukagira n’ikibazo cy’amaganya. Yasabye abanyarwanda b’ingeri zose kurangwa no kuba intore.

Mu byifuzo abari aho mu kiganiro batanze byari bishingiye ku bushake bafite bwo gushora imari mu gihugu cyabo, Umukuru w’Igihugu abizeza ko abazabishaka bose bazoroherezwa gushora imari yabo ndetse n’abanyamahanga babishaka ko nta ngorane bazagira.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame abonana na mugenzi we Nicolas Sarkozy ku wa 12 Nzeri 2011, urwo ruzindiko rukaba ruje rukurikira urwo mugenzi we aherutse kugirira mu Rwanda, aho ku mpandezombi barebera hamwe icyakorwa mu kunoza umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=601&article=25423

Posté par https://rwandaises.com