Yanditswe  na Emmanuel N. Hitimana

Umuryango w’Abafaransa urwanya ivangura (SOS Racisme), wamaganye ibikorwa by’urwiyenzo biganisha ku moko byibasiye Abanyarwanda benshi mu gihe cy’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri iki gihugu, ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba mu Burayi tariki 11 Nzeli mu mujyi wa Paris.

Ibi bikorwa byakozwe n’abantu byagaragaraga ko baturuka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibasiye abantu basaga nk’abari ukwabo, babatuka bakanashaka kubakubitira mu mamodoka no mu mihanda, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango ribivuga.

Amabuye yaterwaga bamwe mu bantu babaga bari bonyine, bagenda n’amaguru baturutse muri za gari ya moshi bamwe baranakomereka, nk’uko urubuga Afrikarabia rwabitangaje.

Umunyarwanda wari uturutse mu mujyi wa Bordeaux witwa Pierre B. yarakubiswe anamburwa ibyangombwa bye byose. N’ubwo polisi yo muri ako gace yamufashije akavurwa ariko ntiyigeze yemera kwakira ikirego cye.

Undi nawe witwa Innocent yari aturutse mu mujyi wa Strasbourg ari kumwe n’incuti ze eshanu mu modoka. Umwe muri bo yavuze ko ubwo bari batashye baje guhura n’abandi Banyarwanda barimo Eric Kabera (uyobora Rwanda Cinema Center), ako kanya hakaza imodoka irimo abantu bavuga ilingala, bagira bati : “Murebe Abatutsi baje mu ndege ya Kagame, turaza kubakubita”.

Innocent yakomeje avuga ko Eric na bagenzi be bahise bahunga, naho ba Banyekongo birunda kuri Innocent bamutera umutego agwa hasi, batangira kumuhondagura imigeri.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye, aho abagabo bamennye lisansi (essence) ku Banyarwandakazi babiri, ariko bakaza gukizwa n’abagenzi bihitiraga bari babibonye hakiri kare.

Ikinyamakuru Le Parisien nacyo cyatangaje ko abo Banyekongo bafunze imihanda imwe n’imwe bakanatwika imodoka, bigatuma bamwe mu batuye Paris bamara igihe babuze aho baca.

 
Ifoto ya Le Parisien yerekana abazimya imodoka yari yatwitswe
Umuryango wa SOS Racisme, uvuga ko uhangayikishijwe n’urwango ku Banyarwanda rukomeza gukwirakwiza kuri internet, kugeza aho bamwe bakangurira abantu gufata abagore b’Abanyarwandakazi ku ngufu .

Dominique Sopo uyobora uyu muryango yagize ati : “Ni inshingano z’ubutabera gukora ibishoboka byose ngo bugaragaze iby’urwo rwiyenzo umuntu adashobora kwirengagiza, mu gihe hajemo ikibazo cyo kwibasira abarokotse Jenoside. Nibigaragara ko ibyo bikorwa by’amoko bikomeza kwiyongera, SOS Racisme nk’umuryango urengera abasivili, ifite uburenganzira bwo kurengera ababikorerwa”.

Hejuru ku ifoto : Perezida wa SOS-Racisme, Dominique Sopo

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article16407

Posté par http://www.rwandaises.com