Published  by    

KIGALI- Nyuma yo gutangiza umushinga w’ubukerarugendo mu birebana n’umuco nyarwanda, Ingoro y’amateka ndangamurage y’u Rwanda kuri ubu ikomeje gukangurira abanyarwanda kumenya amateka yabo. Uyu munsi ingoro ndangamurage ikaba yakiriye ku mugaragaro ibihangano bitandukanye bigaragaza uko abanyarwanda bakera  babayeho.

Umwamikazi Rosalie Gicanda  umugore w'Umwwami Charles Mutara Rudahigwa  (photo internet)

Umwamikazi Rosalie Gicanda umugore w’Umwwami Charles Mutara Rudahigwa (photo internet)

Ibi bihangano bije  nyuma y’uko ingoro ndangamurage itangije  igikorwa cy’irembo ritaha inyamibwa,aho bongeye kwereka abanyarwanda inka z’inyambo zari zimaze kwibagirana mu Rwanda nyamara zarahozeho mu rwanda rwo hambere.

Muri ibi bihangano bashyikirizwa harimo igishushanyo n’amafoto y’umwamikazi Gicanda, inzu ye igishushanyo cy’umwami Rudahigwa ndetse n’ibindi byaranze amateka aha birasobanurwa n’umuyobozi w’ingoro z’imirage mu Rwanda Umulisa Alphonse

Bwana umulisa avuga ko Igikorwa cyo kumurika inyambo cyabadufashije cyane, kigatuma abanyarwanda biyumva mu ngoro ndangamuragendeste  basaba ko hanashakwa ibindi bihangano ndetse n’amafoto agaragaza amateka yabayeho noneho bakajya bagira igihe cyo kubimurikira abanyarwanda.

Twabajije  bwana Umulisa Alphonse icyo bateganyiriza umuturage utazabasha kugera ku ngoro ndangamirage y’u rwanda kubera ikibazo cy’amikoro yansubije muri aya magambo :

Dufite icyo bita mu cyongereza mobile Musium ugenekereje mu kinyarwanda ni ingoro ndangamurage yimuka.nabo bari mu cyaro hirya no hino badashobora kuza ,niho tujya tukigana nabo tukaganira nabo tukigana nabo tukabashyira nibo twerekana.

Yongeraho ko iyi gahunda yo kwimura mise bakayishyira abatabasha kugera kunzu ndanga mirage zibitse amateka y’u Rwanda yatangiye mu kwezi kwa 8 umwaka ushize.

Tubawbire ko muri iki gikorwa cyo gushyikirizwa amafoto y’umumwamikazi gicanda kiri bukorwe na basaza be, ibindi bitangwe na bralirwa ndetse n’undi muntu utari uwo mu muryango we.mu bindi yashyikirijwe harimo urwandiko rwa Musinga yandikiye ababirigi ku 7/4mu mwaka 1921 ndeste n’iya Yuhi Musinga yasinye tariki 12 6 1921.

Claire U.
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/07/12/amwe-mu-mafoto-y%e2%80%99umwamikazi-gicanda-arashyikirizwa-ingoro-ndangamurage-y%e2%80%99u-rwanda/

Posté par rwandanews