Bamwe mu banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari bitabiriye inama ya biro politike (Foto/J. Mbanda)
Aloys H. Badege

KIGALI – Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba na Perezida w’Umuryango FPR-Inkontanyi, yashimiye abanyamuryango ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Ibyo Perezida Kagame yabitangaje mu nama ya biro politiki y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yabereye kuri sitade nto ya Remera mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Ukwakira 2011.

Perezida Kagame yagize, ati “ibyo tugeraho bituma twihesha agaciro kandi tukubahisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Ibyo bigomba kutwongerera imbaraga zo gukora neza kandi twihuta,turushaho kunoza ibyo dukora,Abanyarwanda benshi bakabigiramo uruhare. Ibyo bigomba  kuba umuco wa buri munyarwanda ari nawo uranga RPF.”

Itangazo ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha ibiro by’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, rivuga ko mu biganiro byatanzwe muri iyo nama, hagaragajwe ko hamaze guterwa intambwe ishimishije mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kugeza ku baturarwanda bose amazi meza (Clean Water Supply), gusa hasabwa ko hakongerwamo ingufu kugira ngo mu mwaka wa 2017 abazaba bafite amazi meza bazabe ari 100%.

Ku bijyanye no gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 no kubaka ireme ry’uburezi, byasobanuwe ko imyiteguro igenda neza, kandi iyi gahunda  ikaba izatangira muri Mutarama 2012, naho ku bijyanye n’imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda (Rwanda: Status of the Economy), hagaragajwe ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ugereranije n’uko bimeze mu bindi bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba.

Komiseri ushinzwe ubukungu mu muryango wa FPR-Inkotanyi akaba na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, yagaragaje ko ubu ku masoko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byagabanutse ku rwego mpuzamahanga, maze agira ati “nk’igihugu gitumiza ibikomoka kuri peterori mu mahanga, iyi ni inkuru nziza kuri twe.”