KIGALI – Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwabonye ibimenyetso bishya bishinja Paul Rusesabagina.
Ibi bimenyetso birahamya ko Rusesabagina Paul n’abandi banyarwanda bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batanze ubufasha muri FDLR burimo ibikoresho.
Itangazo ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda ryashyizweho umukono n’umuvugizi ntabwo risobanura ibyo bimenyetso.
Alain Mukurarinda yagize, ati “hari ibimenyetso bishya bikomeye byerekana ko Paul Rusesabagina n’abandi banyarwanda bari muri Leta Zunze Ubumwe batanze inkunga y’ibikoresho ku mutwe wa FDLR, ibi bimenyetso bitandukanye ni ibyavuye muri Western Union byerekana ihererekanya ry’amafaranga twabonye mu bihe bishize kandi ibyo twabishyikirije inzego zishinzwe kubahiriza amategeko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi.”
Mu kwezi kwa Kamena 2011, Paul Rusesabagina yahaswe ibibazo n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi mu maso y’itsinda ry’abashinjacyaha b’u Rwanda, akaba yarabazwaga ubufatanye afitanye na FDLR.
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buravuga ko ibi bimenyetso bishya bwabonye bwiteguye kubishyikiriza inzego zishinzwe ubutabera mu bihugu Rusesabagina akoreramo ndetse n’Abanyarwanda.
Itangazo ryashyizweho umukono na Alain Mukurarinda rigira, riti “ turi mu nzira zo guha ibi bimenyetso Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bubiligi, mu gihe kandi tuzaba tumaze kubinonosora neza twiteguye no kubigaragariza Abanyarwanda maze basobanukirwe neza impamvu tumaze igihe kirekire dukurikirana iki kibazo n’uburemere bw’icyaha akurikiranyweho.’
Mu rubanza kandi ubushinjacyaha buregamo Ingabire Victoire n’abandi basirikare 4 bahoze muri FDLR rukomeje mu rukiko rukuru, izina rya Paul Rusesabagina ryagaragayemo, aho yavuzweho gutanga amafaranga atera inkunga inyeshyamba za FDLR ziri muri Kongo.
Ariko noneho, ubushinjacyaha buremeza ko ibimenyetso bufite ari bishya ndetse bitandukanye n’impapuro za Western Union zerekana uko yagiye yoherereza bamwe mu basirikare ba FDLR amafaranga.
www.izuba.org.rw/index.php?issue=635&article=27324
Posté par rwandanews