KIGALI – Mu itangira ry’ibazwa, Komisiyo y’imicungire y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko yahereye ku gihombo Minisiteri y’uburezi yateje Leta ubwo abakozi bayo bajyaga mu mahugurwa mu gihugu cya Singapour.

Aha havuzwe iby’inyemezabuguzi zatinze kwishyurwa na Mineduc zifite agaciro karenze Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bituma hongerwa ho amande dore ko na n’ubu sosiyete ya Satguru yatanze amatike y’indege ku bakozi  ba Leta itarishyurwa.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana abakekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Juvenal Nkusi yabajije uburyo Mineduc yohereza abakozi mu butumwa bw’akazi maze ntimenye ugomba kwishyura.

Umuyobozi mukuru ushinzwe gucunga umutungo wa Ministeri y’uburezi,  Mukayisa Marie Claire yagize, ati “habayeho urujijo, aya mahugurwa yari yateguwe na Mifotra  itumira Minisiteri 6, twagombaga kujya muri Singapour , gusa twakoze Ordre de paiement, aho tugarukiye twasanze OP yaragaruwe, icyakora niba mu byibuka Sosiyete  Satguru yari ifitanye ibibazo na Leta.”

Yongeye ho ko icyo yakoze yandikiye Mifotra, ariko na n’ubu ntirasubiza nyuma y’imyaka 2 raporo y’umugenzuzi w’imari ikozwe.

Hon. Juvenal  Nkusi yahise abaza iki kibazo, “ niba iki kibazo mutaragikemura, biragaragara ko n’abandi babishyuza ari ko mubagenza, ariko mugomba kwemera kuzajya mwishyura amafaranga avuye mu mifuka yanyu kuko Leta idakwiye gukomeza kwishingira abakozi bayo bayiteza igihombo kandi Abanyarwanda bifitiye ubukene.”

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburezi, Sharon Haba yasubije agira, ati, “iki kibazo ntabwo cyakurikiranywe, ariko turabizeza ko tugiye kubihagurukira, ubu twateguye proposal nshya zo kongera abakozi bashinzwe imicungire y’imari muri Mineduc ku buryo ibibazo nk’ibi bitazasubira.”

Hanavuzwe  amafaranga arenga 1.000.000.000 yagiye asohoka adafitiwe inyandiko ziyaherekeje.

Aha na none Sharon Haba   yasubije ko ari impamvu z’abakozi bashya batari bamenyereye akazi n’umubare muto w’abakozi. Iyi mpamvu yanashimangiwe n’umubaruramari Mbabazi Eugenie wagize, ati “naje muri  Mineduc nta bumenyi buhagije mfite ariko ubu nabonye amahugurwa ahagije.”

Aha Komisiyo (PAC) ikaba yibajije uburyo uyu mukozi yahawe akazi n’igishingirwaho hatangwa akazi muri Ministeri y’uburezi.

Abadepite babajije abahagarariye Minisiteri y’uburezi ikibazo kijyanye na mudasobwa zigendanwa zagenewe abanyeshuri, ahagaragajwe  Laptops  zifite agaciro ka miliyari 5 ariko ntiherekanwe umubare wazo ntihanagaragazwe impapuro zaguriweho, kimwe n’izigera kuri 50 zaburiwe irengero.

Izi mudasobwa zari muri gahunda ya One laptop per child.

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburezi  yasubije iki kibazo muri aya magambo, “ibi byatewe n’abakozi bake twari dufite none ubu dufite 30 babikurikirana, ubu buri mudasobwa igendanwa irazwi, n’umunyeshuri uyifite arazwi. »

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi yasanze Mineduc yarishyuriye interineti  ishuri ritabaho ryiswe Mayange high school , ndetse n’amafaranga yishyuwe Rwandatel kandi nta interneti yatanzwe.

Ku bijyanye n’amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko, hari miliyoni 150  n’isoko ryahawe umuntu mu ibanga ringana na  Miliyoni 10 nyuma haza gutangwa irindi ryo kwiyererutsa.

Ushinzwe amasoko Niyibizi John yagize, ati “ ku masoko ari hejuru ya miliyoni eshanu twagiranaga amasezerano, ariko impapuro zo turazifite, gusa twagize uburangare bwo kutazereka Umugenzunzi mukuru w’imari ya Leta.”

Niyibizi John yongeyeho ko atigeze atangaza isoko nyuma kandi ryarahawe undi mbere, ariko avuga ko ari impamvu z’imyandikire mibi akaba yabisabiye imbabazi.

Mu bibazo byabajijwe Mineduc ku ikoreshwa nabi ry’imari ya Leta hagiye akenshi hemerwa amakosa, ndetse abayobozi bizeza ko azakosorwa.

Muri Kaminuza y’u Rwanda, naho haravugwa itangwa ry’akazi mu buryo bunyuranye n’amategeko,  hanavuzwe kandi amafaranga  abarirwa muri za miliyari  kaminuza yinjije mu mwaka wa 2008 ariko yaburiwe inyandiko zerekana  uko yakoreshejwe kimwe n’impano yahawe ariko zitazwi, kuko impapuro ziteretswe Umugenzuzi w’imari ya Leta.

 

By Fred Muvunyi

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=633&article=27210

Posté par rwandanews