Published  by

Philippe Kanamugire, umusaza uri mu batangije INTEKO IZIRIKANA yitabye Imana kuri uyu wa kane agonzwe n’imodoka ubwo yavaga kuri Ministeri y’urubyiruko Umuco na Siporo kuri stade Amahoro I Remera.

Muzehe Philippe Kanamugire

Muzehe Philippe Kanamugire

Uyu musaza wari hafi kuzuza imyaka 84, yagonzwe avuye gutanga ikiganiro ku rubyiruko, ku mateka n’umuco by’u Rwanda  mu cyumba kiriya Ministeri.

Mzee Philippe we na bagenzi be 28, mu 1998 batangije Inteko izirikana, iza kwemerwa na leta mu mwaka wa 2003. Abatangije iyi nteko bamwe bagiye bitaba Imana kubera izabukuru.

Iyi nteko batangije ikaba yari igamije kwibutsa amateka y’u Rwanda no kugarura umuco nyarwanda uhanganye n’imico y’ahandi ishaka kuwuganza.

Aba bakambwe bakaba bagendagenda mu bigo by’amashuri babwira Urubyiruko amateka y’u Rwanda ndetse bibutsa n’umuco warwo ngo udacika, bakaba baratangiye babikora ku bwitange, nyuma bakaza kujya bafashwa na Ministeri ifite Umuco mu nshingano zayo.

Uyu nyakwigendera, yavukiye mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba mu 1928, yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Kabgayi, kubera impumvu zitandukanye, ntiyarangije kuko yaje guta ishuri mu 1948 ageze mu mwaka wa kane.

Yahise ajya kuba Umusemuzi w’abakoloni b’ababiligi, nyuma y’imyaka ibiri ajya kuba umwanditsi w’urukiko rwa Rugerero(Rubavu), nyuma ahita aba umunyamabanga n’umubitsi w’UBUSHIRU (ubu ni I Rubavu)

Mu 1960, nawe yahunze u Rwanda yerekeza muri Zaire (DRC ubu, aha yaje gufashwe n’inshuti ze z’Ababiligi kuva muri Zaire kuko ngo abayobozi baho bashoboraga kumutanga ku buyobozi bw’u Rwanda.

Yerekeje I Burundi aho yamaze igihe kinini akaza kuhava nyuma ya Genocide mu 1994 agataha mu Rwanda.

Yitabye Imana asize umugore we Annociata Nyinawabaganwa, yashatse afite imyaka 26. Akaba yarashatse atinze icyo gihe, kuko yakurikiranaga amasomo yo kuba umupadiri ariko akaza kubivamo.

Gael Nkubito
UMUSEKE.COM

Posté par http://www.rwandaises.com