U Rwanda, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi bibazo bikomeye kandi binyuranye byakurikiyeho, ni igihugu gikomeje gufatwa nk’icyitegererezo ku buryo bunyuranye. Hari abantu benshi bakomeje gutangazwa n’uburyo u Rwanda rwikuye mu bibazo bikomeye byasaga n’ibitazarusiga rugihagaze none rukaba rugihagaze bwuma kandi rukataje mu gutera imbere, ku buryo bunyuranye no mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

N’ubwo ariko hari abantu bashishoza kandi bazi neza kureba ibintu uko biri kandi bakabiha agaciro bikwiye, hari n’abandi banyuranye bakomeje kutishimira intambwe itangaje u Rwanda, nk’igihugu cyahuye n’akaga katavugwa, rukomeje gutera mu iterambere (development) muri rusange! Umuntu rero ashobora kwibaza impamvu hari abantu nk’abo badashaka gufata u Rwanda uko ruri ubu n’ibyo rukora. Twibutse ko iyo tuvuga u Rwanda tuba dushaka kuvuga, mbere ya byose, Abanyarwanda, ari abatuye mu gihugu imbere ndetse n’abari hanze y’imbibi zacyo (Diaspora)!

 

Zimwe mu mpamvu dusanga zishobora gusobanura imyitwarire mibi y’abo badashaka gufata u Rwanda uko ruri no guha agaciro nyako ibikorwa biruranga ubu, ahubwo bagahora bashaka guharabika isura yarwo ni nk’izi zikurikira:

*Kuba (abo baharabika kandi bakarwanya u Rwanda) baragize uruhare (ruziguye cyangwa rutaziguye) mu byago bikomeye u Rwanda rwanyuzemo (jenoside yo mu 1994 ndetse n’ubundi bwicanyi bunyuranye bwayibanjirije mu myaka ya mbere).

Hari abanyamahanga bafatanije na bamwe mu Banyarwanda cyangwa babashyigikiye, ku buryo bunyuranye, mu gukora ibikorwa bibi byaroshye u Rwanda mu byago bikomeye rwagiye runyuramo, kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Abo bantu rero birabagora cyane kwemera ko u Rwanda rwatera imbere kandi rwafatwa nk’urugero amahanga yareberaho kubyerekeye ukuntu igihugu gishobora kwikura mu bibazo bikomeye kigashobora kwisana vuba no gutera imbere kandi kikubakira imibereho yacyo ku buryo bufite umusingi uhamye.

Uko u Rwanda rwagiye rukemura ibibazo bikomeye byakurikiye jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’icyerekezo abayobozi bashya bagiye baganishamo igihugu ntabwo bo (abo batifurizaga kandi batifuriza ineza u Rwanda) bashoboraga kubyishimira kuko icyo bifuzaga ari uko igihugu cyari guhera mu bibazo kitazikuramo! Kuri abo bateye inkunga cyangwa batoje abakoze jenoside umuntu ntiyatinya kuvuga ko bifuzaga ko jenoside ishyirwa mu bikorwa kandi ikarangira nta nkurikizi mbi zibaye ku bari bayiteguye kandi bakayishyira mu bikorwa.

*Kuba ba rusahurira mu nduru.

Hari abantu banyuranye, ari abakora ku giti cyabo cyangwa bibumbiye mu mashyirahamwe anyuranye (amashyaka, amadini, imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) etc.) baba bashaka gutera ibibazo, imvururu ndetse n’intambara kugira ngo babone aho bashobora kubona akazi kabaha ikibatunga. Birazwi neza ko iyo mu gihugu iki n’iki habaye ibibazo hatabura abaza bavuga ko baje kurengera abarengana no gutabara abari mu kaga, guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, abiyita abahanga n’inararibonye, n’abandi n’abandi! Iyo bamaze guteza ibibazo rero nibo baba aba mbere mu kuvuza induru kandi bagasaba imfashanyo mu bagiraneza banyuranye bavuga ko bagiye gufasha abo bantu baba bari mu kaga. Akenshi izo mfashanyo ahubwo ni abo ba nyiri ukuzisaba zigirira akamaro kanini kurusha abo baba bitwaje ko bagiye gutabara igihe bazisaba!

 

Ikindi tutakwibagirwa ni uko iyo abo biyita abatabazi bamaze kwinjira mu gihugu kiba kirimo induru n’akavuyo akenshi bakora n’ibindi bikorwa bidafite aho bihuriye n’ubutabazi: ubutasi no kuneka, gusahura, kubiba amacakubiri n’ibindi.

*Kwanga ko u Rwanda rutavugirwamo rwaba urugero ibindi bihugu byakandamijwe kandi bikomeje gusahurwa byareberaho.

U Rwanda ubu rufite Umuyobozi, Perezida Kagame Paul, n’abamufasha bafite amateka n’ibigwi bikomeye kandi bakaba bafite icyerekezo (vision) gihamye kigamije kandi gishobora guteza imbere igihugu (ndetse n’Afurika) ku buryo buhamye kandi burambye.

 

Perezida Kagame akunda kwerekana kenshi ko Abanyarwanda n’Abanyafurika, muri rusange, ari bo mbere na mbere bagomba gushaka no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo aho gukeka ko abanyamahanga ari bo bazaza kubibakemurira. U Rwanda n’Abanyafurika bagomba gukorana no gufatanya n’ibindi bihugu, ariko ntabwo bagomba kwemera ko hagira ubahitiramo ikibakwiye cyangwa ngo ababwire uko bagomba kwitwara mu mibereho yabo. Muri macye, Abanyarwanda n’abanyafurika bagomba kwihesha agaciro, kuko nta munyamahanga ushobora kuzakabaha niba bo batakihaye.

 

Ntawe uyobewe ko hari cyangwa hagiye habaho bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika basaga n’abakora ibyo ba gashakabuhake bifuza aho kureba mbere ya byose inyungu z’abanyagihugu babo. Abayobozi nk’abo rero ntabwo bashoboraga guteza imbere abo bashinzwe, ahubwo wasangaga basa n’abaharanira inyungu zabo bwite gusa n’iz’abanyamahanga babaga babashyigikiye cyangwa barabafashije kugera ku butegetsi ku buryo budasobanutse. Abategetsi nk’abo bagiye bagaragazwa n’imicungire n’imiyoborere mibi y’ibihugu byabo kandi akenshi bakarangiza baroshye abo bayobora mu mvururu ndetse n’intambara zishyira abaturage n’igihugu mu makuba anyuranye.

Kuba abayobozi b’u Rwanda rero bagira ubutwari bwo kuvuga ibyo benshi badatinyuka kubwira ba mpatsibihugu kandi hakaba hari abatari bacye mu Banyafurika bagenda babyumva kandi bakabishyigikira ntabwo bishimisha bamwe muri abo bo mu bihugu byateye imbere mu bukungu bamenyereye gukandamiza abari mu bihugu bitaratera imbere mu bukungu.

Mu gusoza twavuga ko Abanyarwanda batagomba gucika intege cyangwa ngo batezuke ku ntego yo kwiteza imbere biyemeje. Abavuga u Rwanda nabi cyangwa barurwanya ntacyo bazarutwara kuko ukora neza kandi akubaka igihugu cye adashobora gutsindwa burundu n’ugamije gukora nabi no gusenya. Ibikomeye kandi bibabaje cyane u Rwanda n’Abanyarwanda banyuzemo gitwari ni byinshi. Nyuma y’ibibi n’amakuba banyuzemo, ubu biraboneka ko Abanyarwanda bashyize hamwe ngo biteze imbere mu gihugu cyabo kandi ntawe uzabakoma imbere.

Twasoza tugira tuti: “Komeza imihigo Rwanda dukunda, duhagurukiye kukwitangira ngo amahoro asabe mu bagutuye, wishyire wizane muri byose, urangwe n’ishyaka, utere imbere, uhamye umubano n’amahanga yose, maze ijabo ryawe riguhe ijambo’’.

 

Dr GASANA Sébastien

Sociologue

Posté par rwandaises.com