Mu kiganiro abaperezida b’u Rwanda na Congo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2011, Perezida wa Congo, Denis Sassou N’Gwesso yavuze ko nta byinshi yatangaza ku byerekeye impunzi z’Abanyarwanda ziri mu gihugu ayobora cyakora ngo icyo bazakora ni ukubahiriza amategeko mpuzamahanga .

Nk’uko byemejwe, biteganyijwe ko nta Munyarwanda n’umwe uzaba ukitwa impunzi muri Kamena umwaka utaha wa 2012 ; Perezida N’Gwesso ubwo yabazwaga niba yiteguye kuzubahiriza iryo teka kuri iki kibazo cy’impunzi ziri mu gihugu cye, dore ko bivugwa ko ari nyinshi yavuze ko ko hari ibyo barimo gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku impunzi UNHCR.

Yagize ati : “Hari impunzi z’Abanyarwanda muri Congo, ariko turi gukorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ryita ku mpunzi ngo turebe icyo tuzakora iteka ryo kwita impunzi nirivanwaho. Bityo rero turi gukora ibishoboka kuko tugomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga”.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nawe yagize icyo avuga ku ngingo zimwe na zimwe yaganiriyeho na mugenzi we zirimo inama mpuzamahanga zitegurwa haba i Durban ndetse n’i Rio de Janeiro umwaka utaha, ndetse ubwo uabazwaga ku bibazo bimwe na bimwe by’Afurika, yavuze ko ibibazo ntaho bitaba.

Yagize ati : “Ibibazo ndetse n’intege nke bibabo kandi bizahoraho. Twe turi gukora ibishoboka ngo duhashye ibidukomereye ariyo mpamvu y’umubano nk’uyu, kandi tuzakomeza kuwushimangira”.

Mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye ku bihugu bahagarariye azafasha gukomeza umubano ndetse n’ubuhahirane mu nzego zitandukanye.

Perezida Denis Sassou N’Gwesso akaba yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda atangaza ko yishimiye uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda kandi ko ubutwererane nk’ubu bufunguriye amarembo abaturage bo mu bihugu byombi mu gushimangira ubuhahirane hagati yabo.

amakuru.igihe.com/spip.php?article18385

Posté par rwandanews