Nyuma y’aho atangiye impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi, Ambasaderi Masozera Robert yagize uruzinduko rwe rwa mbere mu mujyi wa Namur aho yasuye Diaspora nyarwanda yaho bakaganira, bakitorera ababahagarariye kandi bakanagira igihe cyo gusabana.

Urwo ruzinduko rwitabiriwe n’ Abanyarwanda bagera kuri 30 barimo abatuye Namur, abanyeshuri bahiga ndetse n’ abandi bavuye mu yindi mijyi nka Louvain-la-Neuve, Bruxelles, Anvers n’ ahandi.

Ambasaderi Masozera yatangiye ashimira Abanyarwanda baba Namur kuba bateguye ibyo biganiro. Yakomeje abwira abari aho ko uruzinduko rwe bakwiye kurubona nko gushyigikira ibikorwa bya Diaspora ya Namur. Ibyo bikorwa bigerwaho kubera ko Diaspora yo mu Bubiligi iri mu za mbere ku isi zashyizeho inzego z’ imikorere.

Yanavuze ariko ko bamwe mu Banyarwanda bo mu Bubiligi bafite amacakubiri atuma imbaraga zabo zitatana. Ati : “Ububi bw’ amacakubiri yaranze u Rwanda rwo hambere bwatumye dushaka inzira yatugeza ku bumwe n’ubwiyunge”.

Yakomeje rero ashishikariza Abanyarwanda gukomeza kumenyekanisha ibyiza by’ u Rwanda, kandi bakarwanya ibihuha. Yakomeje avuga ko iterambere ry’ u Rwanda ryihuta cyane, ati  » Namwe mugerageze mwihute dufatanye tumenye ibyiza byarwo turusure uko bishoboka, bityo dushobore kurukorera twese dushyize hamwe… Aho mukora muhagire u Rwanda, aho mwiga muhagire u Rwanda, aho mutuye n’ aho mugenda muhamenyeshe u Rwanda ».

Ambasaderi Masozera kandi yatangarije IGIHE.com mu Bubiligi ko yashimishijwe n’urwo rugendo yagiriye mu karere ka Namur aho yakiriwe na Diaspora yaho kandi ngo kuri we kuba abenshi bari urubyiruko ni ikimenyetso cy’uko rwitaye ku cyazamura igihugu ruturukamo cy’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu, umuco n’imibanire y’Abanyarwanda muri rusange.

Nyuma haje kuzuzwa komite ya Diaspora ya Namur, hatorwa umutegarugori Faida Jeny ku mwanya w’umuyobozi ( Présidente) usimbuye Agnès Ingabire wari wasabye ko yasimburwa atarangije igihe cyari giteganyijwe kubera indi mirimo. Hatowe kandi n’umunyamabanga (Secrétaire) witwa Kamana Norbert.

Ambasaderi Masozera afata ijambo

Alphonse Sebaganwa

Urubyiruko narwo rwahawe ijambo

Abari bitabiriye uwo munsi

Ambasaderi Masozera asubiza ibibazo

Jeny Faida amaze gutorwa yagize icyo ageza ku bari bitabiriye ubutumire

Ambasaderi Masozera hagati ; akikijwe ibumoso na Présidente Jeny Faida na Angès Ingabire asimbuye iburyo

Inkuru : Karirima A. Ngarambe – IGIHE.com-Belgique

www.igihe.com/spip.php?article18526

Posté par rwandanews