U Rwanda rukwiye kubakwa n’amaboko y’abana barwo baba abari imbere mu gihugu cyangwa se ababa hanze yarwo. Ngiyo impamvu nyamakuru WAF hamwe Job in Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Minisiteri y’Abakozi ba Lata n’Umurimo bateguye igikorwa kizahuriza hamwe Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye byo ku isi, mu rwego rwo kubashishikariza gukorera mu gihugu cyababyaye.

Iki gikorwa bise « Rwandan Diaspora Career Day » kikagira insanganyamatsiko igira iti : “Inspiring Career in Rwanda” kizabera i Kigali muri Serena Hotel ku wa 19 Ukuboza uyu mwaka, aho ibigo bitandukanye bikorera mu Rwanda bizaba bimurikira Abanyarwanda batandukanye bazaba baturutse ku mugabane w’u Burayi, Amerika, Aziya, Oseyaniya, ndetse na Afurika ibyo bakora. Ibi bigo kandi bizereka aba Banyarwanda amahirwe ahari mu kuza gukorera mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda.

Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na Oria Kije Vande Weghe ushinzwe itangazamakuru (Communication and Public Ralation) muri WAF akaba n’umuhuzabikorwa w’iki gikorwa yadutangarije ko impamvu WAF na Job in Rwanda batekereje gukora iki gikorwa ari uko usanga hari Abanyarwanda baba hanze y’igihugu badasobanukiwe ko bashobora kuza gukora mu masosiyete cyangwa ibigo bitandukanye.

Ati : “Usanga hari abanyamahanga benshi bahamagarwa kuza gukora mu Rwanda kandi hari Abanyarwanda baba hanze babishoboye, rero turashaka kongera kubereka ho baje gukorera mu Rwanda byabagirira akamaro ndetse bikagirira n’igihugu akamaro kanini”.

Oria Kije Vande Weghe ushinzwe itangazamakuru (Communication and Public Ralation) muri WAF

Oria yakomeje avuga ko kuri uyu munsi bateganya kuzaba bari kumwe n’ibigo bitandukanye birimo RDB ndetse n’ibindi bizaza kumurikira abo Banyarwanda bo mu ntara ya Gatandatu (nk’uko bakunda kwiyita) ibyo bakora bitandukanye.

Ati :”Bazaze barebe ubukire buri muri Diaspora, nziko benshi bazabyishimira kandi Abanyarwanda baba mu mahanga nabo bazashimishwa n’ibikorwa by’ibyo bigo”.

Oria kandi yavuze ko umuntu wese wifuza kwiyandikisha kugirango azitabire iki gikorwa kizahuza Abanyarwanda batandukanye yasura urubuga rwabigenewe arirwo www.rwandajobday.com

WAF (Wakening Abilities for the Future) ni ihuriro ry’Abanyarwanda bakorera mu gihugu cy’u Bubiligi bashishikajwe no kuzamura iterambere ry’u Rwanda, ubwo batangiraga ibikorwa byabo tariki ya 4 Nyakanga 2009 bari icumi. Mu bikorwa bakoze bitandukanye harimo ikorwa bise Festival Amahoro, bagize kandi n’uruhare mu gutegura igikorwa cy’itorero ry’Igihugu mu gihugu cy’u Bubiligi, mu ntego zabo kandi ngo bashishikazwa no guhuriza hamwe Abanyarwana baba mu mahanga ngo barebe icyateza imbere u Rwanda.

Job in Rwanda (JIR) rwo ni urubuga rwa internet (website) twashyizeho amakuru yose ajyanye n’akazi n’umurimo mu Rwanda n’ahandi hose ku isi. Aho bashyiraho amatangazo y’akazi kose ku mu Rwanda kuburyo abashakisha akazi n’abakoresha babonaho ayo makuru yose. JIR kandi ni société Ltd yanditswe muri Rwanda Development Board (RDB), yatangiye ibikorwa byayo ku itariki ya 1 Gashyantare 2011.

www.igihe.com/spip.php?article18824

Posté par rwandanews