Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukuboza 2011, i Bruxelles mu Bubiligi hateraniye inama bita « Table diplomatique » yatumijwe na « Cercle de Lorraine » hakaba hari hatahiwe igihugu cy’u Rwanda cyahagarariwe na Ambasaderi Masozera Robert uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi ari kumwe n’Umujyanama wa mbere muri Ambasade Musare Faustin. Nyuma y’iyi nama IGIHE.com twaganiriye na Ambasaderi Masozera adutangariza ibyayivuyemo.

Mu ijambo Ambasaderi Masozera yagejeje kubari aho barimo abasenateri, ababuranira abandi (Avocats) abikorera ku giti cyabo, n’abayobozi b’ibigo bitandukanye, yavuze ko u Rwanda rumaze kugera ku ntambwe ishimishije ndetse igaragarira buri wese nk’uko yabitangarije IGIHE.com.

Ambasaderi Masozera yadutangarije ko yabaganirije abibutsa ko bibabaje cyane ko abantu benshi bakomeza kurebera u Rwanda mu ndorerwamo barureberagamo mu bihe bya mbere ya 1994 no mu bibazo rwaciyemo bya jenocide gusa ; yaboneyeho kandi kubaha isura rufite ubu, ubushake n’uburyo bushya bwo kwiha agaciro no guteza imbere Umunyarwanda bimaze kugerwaho hakoreshejwe kwishyira hamwe kw’abatuye u Rwanda n’amaboko y’abandi benshi bari mu bice byose by’isi (Diaspora).

Ati : « ubu abahanga n’inzobere mu iterambere mu by’ubukungu n’imibanire myiza yabaturage (développement socio-économique) ntibasiba gutanga urugero ku Rwanda ».

Yongeye ati : « N’ubwo u Rwanda ari ruto ku Bubiligi kandi rukaba ruri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ubuso bwarwo ntibirubuza kwigirira ikizere cy’imbere hazaza. » Ibi byakozwe hamurikwa amashusho y’ibyagezweho bitandukanye mu Rwanda.

Mu bibazo byabajijwe nyuma yo guhabwa ibisobanuro no kwirebera aho u Rwanda rugeze, Madamu Jacqueline Brou, Umuyobozi mukuru wa Brussels Office (Ominia s.a.) yagize ati : « birashimishije ariko mudufashe mutworohereze uburyo bwo kubona visa mu minsi mike, u Rwanda nicyo gihugu cya Afurika gitinda gutanga visa. Ku bwe asanga bituma abashaka kurusura bigira ahandi.

Mu kumusubiza Ambasaderi Masozera yamubwiye ko icyo ari ikibazo kirimo kigwa kandi kizabonerwa igisubizo vuba ; ibindi bibazo byabajijwe harimo uko abashaka gushora imari bagirira icyizere u Rwanda, habajijwe kandi n’ibijyanye na politiki y’igihugu muri rusange uko amabanki akora, umutekano n’ibindi byatangiwe ibisubizo.

Mu gusoza Masozera yashimiye uBubiligi uburyo budahwema gutera inkunga u Rwanda, abibutsa ko u Rwanda ruza kumwanya wa 18 mu bihugu u Bubiligi butera inkunga kuva mu mwaka wa 2008, anavuga ko guhera muri 2012 kugeza muri 2014 hazaterwa inkunga ya miliyoni 160€ bivuze ko haziyongeraho miliyoni 15€ kuyarasanzweho, igice kinini kikazakoreshwa mu buvuzi na n’ingufu bizafata miliyoni 55€.

Ambasaderi asobanuzwa uko Banques zikora mu Rwanda

Ambasaderi Masozera n’abantu batandukanye bari bitabiriye iyi nama

Ubwo bari bateze amatwi ijambo rya Ambasaderi Masozera Robert

Beretswe biciye mu mashusho aho iterambere ry’u Rwanda rigeze

Ifoto y’urwibutso abatumirwa bose bakikije Ambasaderi Masozera Robert na SG Beeckmans de W-M, uturutse ibumoso ni Musare Faustin

Ambasaderi Robert Masozera n’Umujyanama wa mbere w’Ambasade basubiza ibibazo by’umunyamakuru wa IGIHE.com nyuma y’inama

Karirima A.Ngarambe Correspondant IGIHE.com-Belgique

www.igihe.com/spip.php?article19125

Posté par rwandanews