Mu makuru y’imikino, irushwanwa CECAFA Tusker Challenge Cup ryo guhatanira igikombe cya CECAFA ku makipe y’ibihugu y’umupira w’amaguru rikomeje kubera i Dar es –Salaam muri Tanzaniya ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ryakomeje hakinwa imikino ya ½  cy’irangiza. Guhera isaa saba z’amanywa rwambikanye hagati y’ikipe y’u Rwanda Amavubi Stars n’iya Sudani umukino urangira ari ibitego 2 by’Amavubi kuri 1 cy’ikipe ya Sudani.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyatsinzwe  na Iranzi Jean Claude ku munota wa 5
Ku munota wa 78 w’umukino niho ibintu byasobanutse, ubwo  Karekezi Olivier Danger Man yanyeganyezaga inshundura za Sudani
Naho igitego kimwe rukumbi cya Sudani cyabonetse ku munota wa 67w’umukino.
Nyuma y’uwo mukino, guhera isaa cyenda z’igicamunsi ku isaha ya hano mu Rwanda, hakuriyeho umukino wahuje ikipe ya Tanzania Kilimandjaro Stars na Uganda Cranes ya Uganda; umukino urangira ari ibitego 3 bya Uganda Cranes kuri 1 cya  Kilimandjaro Stars.
Muri uyu mukino ho ariko bagombye kwiyamabaza iminota y’inyongera, kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye ari igitego 1-1.
Bityo Amavubi Stars ahita yegukana itike yo kuzakina umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe  cya CECAFA uyu mwaka aho mu izahura n’ikipe Ouganda Cranes ya Uganda yabonye Tike yo gukina uwo mukino nyuma yo gutsinda Kilimandjaro Stars ya Tanzania ibitego 3-1.

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4509

Posté par rwandanews