Icyemezo cya burundu ku rubanza rwa Col Théonetse Bagosora, kirafatwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2011 ; nk’uko bitangazwa na Agence Hirondelle. Ibi bibaye nyuma y’ uko yajuriye ku gihano cya burundu yari yarakatiwe aburana bwa mbere.

Col Théoneste Bagosore wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, yahamwe n’ ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’ibyaha by’itambara, afatwa kandi nk’uwari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994.

Muri uru rubanza kandi hagaragaramo abandi bahoze ari abasirikare ari bo : Lt Col Anatole Nsengiyumva wahoze ari umuyobozi w’ibikorwa bya Gisilikare muri Perefegitura ya Gisenyi na Major Aloys Ntabakuze wari Umuyobozi wa batayo y’abaparakomando, bose bakaba barakatiwe igihano cya burundu, naho Gen Gratient Kabirigi we wari umuyobozi w’ibikorwa by’ingabo yagizwe umwere ararekurwa.

Col Bagosora ashinjwa ibyaha byakozwe kuva ku itariki 7 kugeza ku 9 Mata 1994 na bamwe mu bahoze ari ingabo z’ u Rwanda, ubwo yari ku buyobozi bw’agateganyo bw’izi ngabo.

Yisobanura imbere y’urukiko ku itariki ya mbere Mata 2011, Bagosora yongeye kuvuga ko ari umwere ahakana ko atigeze agira ubushobozi ku ngabo ubwo ibi byaha byakorwaga.

Yagize ati :”Ndemera ko hagati y’ itariki 6 n’iya 9 Mata 1994, nasimbuye Minisitiri w’ingabo Augustin Bizimana wari mu butumwa bw’ akazi, ariko nari mfite ubushobozi bufite aho bugarukira.

Yakomeje avuga ko nk’Umuyobozi w’ibiro, atari afite ububasha bwo gukora nka Minisitiri kuko atari afite ububasha bwose nk’ubwe.

Urukiko rwumfise kandi ubuhamya bwa Gen Marcel Gatsinzi wahoze ari Umugaba w’Ingabo by’agateganyo, wavuze ko Bagosora yamunanizaga mu kazi, ati : « yancaga inyuma agatanga amabwiriza ku bayobozi b’ingabo, kandi mu byukuri bagomba kuyahabwa n’umugaba mukuru w’ ingabo ».

Ubwo yatangaga ubu buhamya, Gen Marcel Gatsinzi yakomeje avuga ko Bagosora yari afite undi murongo w’itumanaho yatangiragaho amabwiriza ye, by’umwihariko ku mutwe warindaga perezida (GP) batayo y’ abaparakomando na batayo yitwaga ‘reconnaissance’. Abatangabuhamya benshi kandi bemeza ko iyi mitwe itatu yijanditse bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Théonetse Bagosora w’imyaka 70, yatawe muri yombi muri Werurwe 1996 afatiwe mu gihugu cya Cameroun aho yari mu buhungiro.

Ashinjwa kuba ari ku isonga ry’umugambi wo kurimbura Abatutsi hamwe n’Abahutu batari bashyigiye iyi politiki mu 1994. Aregwa kandi kuba yaratanze amabwiriza yo kwica bamwe mu banyapolitiki barimo : Agathe Uwiringiyiman wari Minisitiri w’Intebe, Joseph Kavaruganda, Frederic Nzamurambaho ; Landouard Ndasingwa n’ abandi.

http://www.igihe.com/spip.php?article19060

Posté par rwandanews