Yashyizwe ku rubuga na umuseke1

Amazu y’umushinga one dollar campaign ari kubakwa mu murenge wa Kinyinya akagari ka Kagugu mu karere ka Gasabo, imirimo yo kuyuba irakomeje,biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizarangira kubakwa muri Gashyantare 2012.

Inzu yo gucumbikira abana b'impfubyi

Inzu yo gucumbikira abana b’impfubyi

Iki kiciro cyambere kizakira abana b’impfubyi 200, guhitamo abazakirwa ku ikubitiro bikaba byaratangiye nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bayobozi ba AERG (Association des Etudiants Rescapés du Genocides) ku rwego rw’igihugu.

Guhitamo impfubyi zizakirwa n’uyu mushinga bizashingira ku bafite ibibazo kurusha abandi, abana batagira imiryango ibakira, abafite uburwayi bukomeye bushingiye ku ngaruka za Genocide  n’abiga ariko batagira aho bataha.

Ikiciro cyambere kiri kubakwa ni amagorofa abiri, imwe izacumbikira abana, indi ikazaba ikorerwamo indi mirimo nko guteka no kuriramo (dining room)

Abana b’impfubyi bazakirwa muri uyu mushinga wa One dollar campaign, bakazabeshwaho n’ubuvugizi bazagenda bakorerwa n’imiryango itandukanye itabogamiye kuri Leta nkuko AERG ibyemeza.

One dollar campaign igamije kubaka amazu ane, imwe ya etages enye izakira abanyeshuri bagera ku 192, inzu yo kuriramo n’igikoni (dining room), inzu mberabyombi yakwakira abantu 350, ndetse n’inyubako izakorerwamo imirimo yinjiza amafaranga. Hakazubakwa kandi ibibuga by’imikino y’intoki.

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2012 izaba yuzuye

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2012 izaba yuzuye

Dinning room

Biteganyijwe ko muri Gashyantare 2012 izaba yuzuye
Dinning room

Dinning room
Inzu yo kuriramo

Dinning room

Photos: Rugira R.

Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2011/12/14/inzu-za-1-campaign-ikiciro-cyambere

-zigeze-he-zubakwa/

Posté par rwandanews