Kizza E. Bishumba
KIGALI – Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kwita ku bibafitiye akamaro bakima amatwi ababadindiza mu iterambere.
Yabitangaje ku wa 15 Ukuboza 2011, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama y’Igihugu ya 9 y’Umushyikirano ibera mu Ngoro Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo ku Kimihurura.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagize, ati “icyo iyi nama iba igamije ni ukugira ngo Abanyarwanda duhure duhurize hamwe ibitekerezo byacu tugamije kubaka igihugu cyacu, binyuze mu nzira Abanyarwanda bose bafitemo uruhare, kandi tukacyubaka tukiganisha aho twifuza kandi buri wese aho ari hose akabigiramo uruhare hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka harimo ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.”
Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ubwisanzure gikunze kugaruka gituruka hanze, maze avuga ko atazi aho biva cyangwa icyo bigamije. Yavuze ko hari byinshi byiza Abanyarwanda bakora ariko abo barangiza bakongeraho ijambo ngo ‘ariko’ nta burenganzira, nta bwisanzure, nta bavuga n’ibindi.
Perezida Kagame yagize, ati “iyo “ariko” ndashaka ko tuyumva neza, tukayisuzuma neza tureba niba idufitiye agaciro, ndetse turebe niba ifite ishingiro.”
Perezida Kagame aribaza ineza abo bafitiye Abanyarwanda kurusha iyo bifitiye ubwabo mu kwiyubakira igihugu.
Yavuze ko ubwe yumva ko kuba bavuga biriya biba bifite icyo bivuga bitandukanye birimo: kuba Abanyarwanda ari ibiragi batavuga, kuba hari abadufata ku munwa batubuza kuvuga, ikindi ngo hari ukuba ntacyo dufite cyo kuvuga, ati “ibyo n’icyo bivuze.”
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gusobanura icyo bari cyo bagereranyije n’icyo abo bavuga, ati “ tumenye uruhare rwacu,tumenye icyo twihitiramo, tumenye neza uruhare rwacu, icyo dushaka kuba cyo, bityo ushaka kutubona cyangwa kutuvuga ukundi, ibyo biramureba.”
Yakomeje agira, ati “njye umbona nabi, akambona ko meze nabi, ni we bizabera umuzigo ku bwe.”
Yavuze ko bavuga ko ubukungu bw’igihugu bumeze neza, ibintu byose biragenda neza, ariko…., mu Rwanda nta demokararsi, nta bwisanzure bw’itangazamakuru, nta rubuga rwa politiki, ati “ ni uruhe rubuga rwaruta uru .?”.
Yavuze ko abavuga ko nta bwisanzure mu Rwanda ari bo bakomeje kubutubuza, kuko batubuza ubwinyagamburiro ndetse ugasanga ari bo baha abantu bahekuye u Rwanda ubwisanzure no kwidegembya aho bari.
Yagarutse ku rubanza rwa Bagosora rumaze imyaka cumi n’irindwi, n’aho ruciriwe ngo rwaciwe mu buryo bugayitse ndetse n’abo bafatanyije kumara Abanyarwanda bakarekurwa.
Perezida Kagame yatangajwe n’ukuntu umuntu yashaka kwerekana ko yashobora gukemura ibibazo by’Abanyarwanda kandi nawe iwabo hari byinshi biruta iby’Abanyarwanda maze agira, ati “ bakwiye kubanza gukemura ibibazo byabo bafite.
Tugomba guhora duharanira kwikura mu bukene twiha ubushobozi, twiteza imbere, bityo twibohore ingoyi y’abashaka guhora bifuza kudutegeka uko tugomba kubaho n’aho tugomba kugana”.
Yanenze itangazamakuru risigaye rimubaza buri gihe igihe azavira ku butegetsi, basa n’aho barambiwe manda ye yatorewe n’Abanyarwanda, ati” kuri njye si ngombwa ko mba kuri uyu mwanya kugira ngo mbone gukorera igihugu cyanjye n’Abanyarwanda, kuko nagikorera no mu gihe nta kiri kuri uyu mwanya kandi na mbere naragikoreye ntarajya kuri uyu mwanya.”
www.izuba.org.rw/index.php?issue=642&article=27681
Posté par rwandanews