Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi ubwo yari mu ruzinduko muri Afurika y’Iburengerazuba, yafashe akanya asura abanyarwanda baba muri Senegal, aho yabasobanuriye gahunda za leta y’u Rwanda muri 2012.

Habumuremyi yasobanuye icyerekezo cya leta y’u Rwanda n’uburyo kuri iki gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bafatwa ku rwego mpuzamahanga.

Abanyarwanda baba muri Senegal batangaje ko bishimiye urwo ruzinduko, banashimira n’uburyo u Rwanda rwashoboye kubashyiriraho Ambasade muri icyo gihugu.

Aba banyarwanda bishimiye gahunda zose leta yimirije imbere harimo kuba zose zikorwa ku nyungu z’abaturage bose ; bishimiye kandi uburyo bagishwa inama mu bibakorerwa.

Banashimye uburyo u Rwanda rugerageza guharanira inyungu z’abaturage bitandukanye n’ibibera mu bihugu bigize Afurika y’Iburengerazuba, bavuga ko bibatera ishema kwitwa Abanyarwanda.

Habumuremyi yasobanuriye aba banyarwanda gahunda u Rwanda rwimirije imbere muri uyu mwaka wa 2012. Yababwiye icyerekezo u Rwanda rufite harimo no gukomeza kwiha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Habumuremyi ari kumwe n’abanyarwanda baba muri Senegal, ndetse n’intumwa zavuye mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gérard Ntwari, yashimiye Minisitiri w’intebe ku ruzinduko yahagiriye, avuga ko byerekana ko Guverinoma y’u Rwanda yita ku baturage bayo aho baba bari hose ku isi.

Minisitiri Habumuremyi n’itsinda yari ayoboye ryari ririmo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Aloysia Inyumba n’abandi mu cyumweru gishinze basuye ibihugu bitandukanye biri muri Afurika y’Iburengerazuba.

www.igihe.com/spip.php?article20411

Posté par rwandanews