Yanditswe  na Karirima A. Ngarambe

Kuri uyu mugoroba wa 11 Mutarama 2012, Umunyamakuru w’IGIHE.com mu Bubiligi yagiranye ikiganiro kuri telefone na Robert Masozera, Ambasaderi uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi, Le Grand Duché du Luxembourg, Chypres, Turukiya, U.E (Union Européenne) n’umuryango wa ACP (Groupe des Etats d’Afrique, des Caraïbes et du Pacifique) aho ari mu ruzinduko mu gihugu cya Chypre (Cyprus).

IGIHE.com : Nyakubahwa Ambasaderi, mwatubwira iby’uruzinduko rwanyu muri Chypre ?

Ambasaderi Masozera : Kuva ejo hashize ndi i Nicosie, umurwa mukuru wa Chypre, aho nari mfite ubutumire bwa Nyakubahwa Demitris Christofias, umukuru w’igihugu cya Chypre mu rwego rwo kumushyikiriza impapuro nahawe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda zimpesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cya Chypre.

Nababwira ko uretse ibirori bitagira uko bisa n’ubwiza bwari butatse uwo muhango, twanagize ibiganiro bikomeye mu rwego rwo kongera imbaraga mu mibanire hagati y’ibihugu byombi. Perezida Christofias yishimiye iyo mirimo mishya nshinzwe, ananyizeza inkunga yo kumfasha mu mirimo nshinzwe we ku giti cye ndetse na guverinoma ayoboye.

Anyakira mu biro bya perezidanse, yansabye kumugereza indamutso yuje urukundo, urugwiro ndetse n’ubufatanye nyakuri kuri nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse no ku Banyarwanda bose. Akomeza anyizeza kandi inkunga ya guverinoma ye abinyujije mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi , dore ko mu gihembwe cya kabiri cya 2012, igihugu cye aricyo kizaba kiri ku buyobozi bw’inama y’uwo muryango.

Mu kurangiza ijambo rye, yagaragaje uburyo ashima imiyoborere myiza y’u Rwanda uburyo ubuyobozi n’abaturage bafatanyije bakabasha guhindura igihugu ikitegererezo cy’amahoro n’umutekano muri Afurika.

Ambasaderi Robert Masozera

Aha yahabwaga icyubahiro n’ingabo za Chypre

Ambasaderi Masozera avuga ijambo imbere ya Perezida Demetris Christofias

Ubwo Ambasaderi yatangaga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Chypre Demetris Christofias yakira Ambasaderi Masozera na Madamu we

Inkuru : Karirima A. Ngarambe, Correspondant IGIHE.com Belgique

www.igihe.com/spip.php?article20029

Posté par rwandanews