Ubuyobozi bw’igihugu cya Zambia bufatanije na HCR burahamagarira impunzi z’Abanyarwanda zigera ku 5000 ziri muri icyo gihugu kuba zatashye bitarenze tariki ya 31/12/2011.

Uhagarariye HCR Joyce Mends-Cole yagiranya inama n’impunzi z’Abanyarwanda zituye Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia, amakuru dukesha BBC akaba avuga ko banzuye ko nyuma y’itariki ya 31/12/2011 abazaba bakiri ku butaka bwa Zambia bazamburwa uburenganzira bwo kwitwa impunzi.

Joyce –Cole yaboneyeho kwibutsa impunzi z’Abanyarwanda zabashije kwitabira iyo nama ko gutaha ari uburenganzira bwabo ariko ababwira ko abazafata icyemezo cyo kudataha bazirengera ingaruka zabyo.

Tubamenyeshe ko Jacob Mphepo ukuriye ibiro bishinzwe impunzi muri icyo gihugu nawe yabagiriye inama yo gufata icyemezo cyo gutaha kuko Zambia nta gahunda ifite yo kuzabaha ubwenegihugu.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-4952.html
Posté par rwandaises.com