Umusizi, umuririmbyi, umuhanzi akaba n’umutoza mu kubyina Cécile Kay irebwa arateganya gutaramira Abanyarwanda kuwa 3 Gashyantare 2012 ku ishuri Green Hills Academy.
Nk’uko uyu muhanzi yabigaragaje ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Facebook, yavuze ko iki gitaramo kizaba ari ijoro ry’umuco aho abakunzi b’umudiho n’imbyino za Kinyarwanda bazabasha gutaramana nawe.
Yanditse agira ati : « Umugoroba w’umuco na Cécile Kayirebwa kuri Green Hills Academy-Kigali-Rwanda. Kuwa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012.”
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi icumi by’u Rwanda (10.000frw) ku bakuru n’ibihumbi umunani (8.000frw) ku bana bafite munsi y’imyaka 18.
Uyu muhanzi kandi yasabye abakunzi be kutazabura muri iki gitaramo kuko ateganya kuzabagezaho umuziki we ku buryo burambuye. Anabasaba kandi kurushaho gukurikirana, aho bari bitegura iki gitaramo kuko ateganya kuzabagezaho andi makuru arambuye yerekeranye n’uko kiri gutegurwa.
Kayirebwa w’imyaka 65 y’amavuko, amenyerewe cyane mu maserukiramuco gakondo y’ingoma, kubyina, gucuranga n’ibindi mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda hanze yarwo. Aheruka mu Rwanda mu Kwakira 2011, ubwo yasuraga ishuri ryigisha kubyina imbyino n’ikinamico rya Green Hills Academy ari naho azakorera iki gitaramo.
Soma ubuzima burambuye bwa Kayirebwa ukanda CECILE KAYIREBWA unasome ubw’abandi bahanzi ukunda ukanda ku BAHANZI NYARWANDA .
www.igihe.com/spip.php?article20445
Posté par rwandanews