None kuwa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yatangiye, abagize Guverinoma bifurizanya umwaka mushya muhire.

Inama y’Abaminisitiri yishimiye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul ari ku rutonde rw’abantu 70 b’ingirakamaro ku isi rwakozwe na Forbes Magazine ya American publishing and media company.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 21/12/2011, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Umwiherero w’Abayobozi Bakuru y’umwaka wa 2011 igeze, isaba ko ibitarashyirwa mu bikorwa byihutishwa, by’umwihariko ibyo gushakira igihugu ingufu z’amashanyarazi kugira ngo iterambere ryihute.

3. Inama y’Abaminisitiri yashimye raporo ku bikorwa byakozwe mu gihe cy’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ;

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko imitangire ya serivisi mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal imeze, isaba ko hafatwa ingamba zo kunoza imikorere y’ibitaro kugira ngo abantu bivuriza muri ibyo bitaro bahabwe serivisi nziza.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho ishyirwa mu bikorwa ryo gutangiza gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 rigeze, isaba kwihutisha ibisigaye gukorwa.

6. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho umushinga wo gutangiza Kaminuza ya Carnegie Mellon University Rwanda ugeze, ishima ibimaze gukorwa, inasaba ko ibisigaye byihutishwa.

7. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho gahunda y’ibigiye gukorwa mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, isaba Minisiteri zibishinzwe kwihutisha kuzishyira mu bikorwa bwaki igacika mu Rwanda vuba.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje igishushanyo mbonera ku byerekeye iyuhira ry’ imyaka/Irrigation Master Plan.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki y’imishahara no gucunga abakozi ba Leta kugira ngo bakomeze kuyikorera batanga umusaruro ushimishije.

10. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ikaragiro rya Savannah Dairy rigurishwa, Minisiteri bireba zikanoza uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.

11. Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyo kwegurira abikorera inganda 3 zitonora umuceri zubatswe na MINAGRI mu Ntara y’Iburasirazuba ziri mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Gatsibo.

12. Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo gushishikariza abikorera gushora imari mu bikorwa byo kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi hashingiwe ku ngamba za Grow Africa New Vision for Agriculture Initiative

13. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18 bizakorerwa ku rwego rw’igihugu kuri Sitade Amahoro, ahandi bikabera mu midugudu. Insanganyamatsiko ikaba “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza” Let’s learn from our history to shape a bright future”.

14. Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Igihugu cy’Ubushinwa ingana na miliyoni 18 z’Amadorali ya Amerika (18.000.000USD) agenewe Ibikorwa Remezo.

15. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta Inzu off.14 n’ubutaka yubatseho biri mu Karere ka Karongi.

- Iteka rya Minisitiri ryemerera iyandikwa ry’ibyahindutse mu mategeko agenga umutwe wa Politiki :PS Imberakuri.

- Iteka rya Perezida rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Perezida nomero 17/01 ryo ku wa 28/08/2008 rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho imbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo mu Butegetsi bwa Leta ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho Imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitike Bakuru b’Igihugu, imaze kuyikorera ubugororangingo ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abacamanza b’umwuga n’Abanditsi b’Inkiko ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abashinjacyaha b’umwuga n’Abakozi bunganira Abashinjacyaha ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umugenzuzi Mukuru n’Abagenzuzi Bakuru Bungirije ba Gender ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umuvunyi Mukuru n’Abavunyi Bungirije ;

- Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi n’Umuyobozi Wungirije ba Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi bo mu Butegetsi Bwite bwa Leta ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ibigenderwaho mu gushyira ibigo bya Leta mu byiciro ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerarahamwe n’Incamake y’imyanya y’Imirimo bya MINISPOC ;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Imbonerarahmwe n’Incamake y’imyanya y’Imirimo bya MINIYOUTH.

16. Inama y’Abaminisitiri yashyize abakozi mu myanya ku buryo bukurikira :

Muri MININFRA

- Bwana HABINEZA Fidele : Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu ;

MU KIGEGA CY’INGOBOKA KU BINYABIZIGA BIFITE MOTERI BIGENDA KU BUTAKA

Madamu NIBAKURE Florence : Umuyobozi w’ibiro bishinzwe gushumbusha abagize impanuka

MU BUSHINJACYAHA BUKURU

- Madamu DUSHIMIMANA Claudine : Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye,

- Bwana GASHAYIJA Mathieu : Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye

- Madamu MUKANGAYABOSHYA Jacqueline : Umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze

Muri MINIYOUTH

Madamu MBABAZI Rosemary : Umunyamabanga Uhoraho

Muri MIGEPROF

Madamu MUNYANEZA Julienne : Umunyamabanga Uhoraho

MU BUGENZUZI BUKURU BW’IMARI YA LETA

Bwana HABIMANA Patrick : Umugenzuzi w’imari ya Leta Wungirije

Muri RWANDAIR :

Inama y’Ubuyobozi

1. Bwana GIRMA WAKE, Chairman

2. Madamu. Rica RWIGAMBA,

3. Bwana Caleb RWAMUGANZA,

4. Madamu MUKARUGWIZA Laurence,

5. Madamu KALIHANGABO Isabelle,

6. Bwana Sudadi KAITANA,

7. Bwana Theo Demeyo UWAYO,

17. Mu bindi

a) Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Siporo y’Abagize Guverinoma izajya iba buri wa gatanu nyuma ya saa sita ikazatangira ku wa 27/01/2012.

b)Mi isitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko guhera tariki 23 Mutarama 2012 u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko igira iti “Gutoza Urubyiruko kwirinda ibikorwa by’Intagondwa muri Afurika y’Iburasirazuba” Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’intumwa 60 zatoranyijwe ziturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Bihugu by’i Burayi.

Yanayimenyesheje kandi ko tariki ya 20 Ukuboza 2011 gahunda y’igihugu yo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’u Rwanda yatangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Umufasha wa Perezida wa Repubulika muri Hoteli Serena i Kigali.

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama kwari kurushaho gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo hanashyirwa mu bikorwa ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya iyo ngeso.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na MUSONI Protais, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

www.igihe.com/spip.php?article20099

Posté par rwandanews