Cécile Kayirebwa ni umuhanzi nyarwanda wibanda ku ndirimbo z’umuco. Yavukiye i Kigali mu Rwanda mu mwaka w’1946, avukira mu muryango w’abasizi, abaririrmbyi n’abivuzi n’ubundi buhanzi.

Cécile Kayirebwa ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana cumi na babiri. Amashuri abanza yayigiye Kigali mu ishuri rya « Notre Dame de Citeaux », amashuli yisumbuye yayakomereje muri Ecole sociale de Karubanda i Butare aho yamaze imyaka 6, aha yaje gushinga itorero rye rya mbere, byaje rero kumutera imbaraga bituma akomeza guhimba indirimbo zijyanye n’umuco harimo n’ iyo yahimbiye umwamikazi Gicanda Rosalie bityo we n’iryo torero rye bagashyushya ababyeyi kakahava mu minsi mikuru y’ishuli.

Ni muri icyo gihe yatangiye guhimba indirimbo ze bwite ndetse zimwe na zimwe zitangira guca kuri Radio Rwanda. Cécile Kayirebwa akaba afite impano akomora ku babyeyi bombi ;Se umubyara akomoka mu bwoko bw’abahanzi, ababyinnyi, abasizi, ndetse n’abaririmbyi naho nyina we akaba yarakuze atozwa kuririmbira mu minsi mikuru y’imiryango.

Mu w’1973, yaje guhungana n’ umugabo we n’abana be babiri kubera umutekano mucye ndetse n’ubwicanyi byaragwaga mu Rwanda ahungira mu gihugu cy’u Burundi aho yaje kumara amezi 3 akomeza kuririmba afashijwe na Florida Uwera hamwe n’itorero rye ryitwaga Iminyana.

Mu w’1974,nyuma y’umwaka umwe ageze mu gihugu cy’Ububiligi, Cécile Kayirebwa yashinze itorero ryari rigizwe n’abagabo hamwe n’abagore intego yaryo yari ukubumbatira umuco nyarwanda no kuwigisha urubyiruko rwo hanze y’u Rwanda.

Nyuma yaho yaje gusohora album ye ya mbere ayita « Chansons Rwandaises » mu mwaka w’1981 yakunzwe cyane n’abanyarwanda b’impande zose z’isi, aribyo byaje kumutera imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano bye.

Cécile Kayirebwa yaje gusohora album ye ya kabiri mu 1983, aho yaje no gufatanya n’itsinda Bula Sangoma ry’abahanzi ba gakondo bo mu bihugu by’Afurika bitandukanye bafite inshingano yo gukora indirimbo za gakondo bakoresheje indimi n’ibikoresho by’imico yabo gakondo, aho twavuga nka Congo muri tshiluba, Congo Brazzaville muri kikongo, Sénégal mu kimandinge, Rwanda mu kinyarwanda, bakoresha ibikoresho gakondo nk’ingoma,umwirondi n’ibindi.

Cécile Kayirebwa yasohoye album ye ya gatatu mu 1986 afashijwe na Chris Joris hariho agace k’indirimbo « UMULISA Album ye ya kane yise « UBUMANZI » yaje gukundwa ku buryo butangaje ,indirimbo zariho nk’iyitiranwa na album « Ubumanzi » yaje gutoranwa mu ndirimbo 10 mu irushanwa rya RFI.

Muri icyo gihe cyose kandi Kayirebwa ntiyigeze ahagarara mu bikorwa by’ubugiraneza yaba ari kumwe n’andi matorero nk’Amarebe n’Imena na Bula Sangoma cyangwa ari wenyine. Mu 2002 Kayirebwa yasohoye album yise Amahoro. Mu 2005 asohora CD yise Ibihozo yari igizwe n’ indirimbo z’ ibihozo.

Nyuma yaho yakomeje gukora ibitaramo byinshi mu burayi nko mu Bubiligi n’u Buhorandi, yaje gukorana n’abanyeshuli y’indirimbo ya kinyafurika CD bise Kankantrie.iyi CD yakozwe na BRT ikaba yaranyuraga no kuri televiziyo y’U Bubiligi.

Mu 1987, yakoze ibitaramo 15 mu Rwanda n’u Bugande hamwe na orchestre Ingeli harimo n’ igitaramo cyitiriwe umwami Mutara III Rudahigwa.

Mu 1989, yakoreye ibitaramo byiswe « Requiem voor een ambtenaar van de XXI ste eeuw  » mu gihugu cy’u Bubiligi aho yongeye kugaragariza ubuhanga bwe.

Mu 1994, yasohoye CD ye ya mbere « Rwanda » muri Globe Style (inzu itunganya umuziki y’abongereza), aho yaje gukora ibitaramo byinshi muri Africa. Yaje kwandika umuvugo witwa « Ma pauvre patrie » ushyirwa muri  » Societa di Pensieri » mu Butariyani. Waciye mu kiganiro 1995 cyitwa « Reflet Sud, Images d’ailleurs » cya RTBF chaine ya televiziyo yo mu Bubiligi.

Muri uwo mwaka Cécile Kayirebwa yashinze ishyirahamwe ridaharanira inyungu (association sans but lucratif) ryitwa CEKA I RWANDA mu rwego rwo kubumbatira no gukunda umuco nyafurika biciye mu mbyino,indirimbo ndetse n’ubuvanganzo. yaje kujya mu iserukiramuco rya muzika R.A.S.A mu Bubiligi ndetse na « Images of Africa » muri Danemark.

Mu bindi bitaramo bikomeye Cécile Kayirebwa yitabiraga yahuriragamo n’andi matorero ndetse n’ibyamamare nka Fali Kouyate ari kumwe na Cora guturuka muri Mali, Chris Joris hamwe na likembe berimbaou na bamwe mu bagize Bula Sangoma.

Cécile Kayirebwa muri Kanama 1998, yaje kwitabira iserukiramuco nyafurika ry’imbyino ryabereye ku nshuro yaryo ya mbere i kigali mu Rwanda. Yahise amara amezi abiri azenguka igihugu cyose aho yari aherekejwe na Salus Populi yo muri kaminuza y’U Rwanda. Yaje gutumirwa na Deutsche Welle(radio na televiziyo by’abadage) ndetse yakirwa na Nelson Mandela I Cape Town muri « Robben Island Event » aho hari na Perezida w’Afurika y’epfo Mbeki , yagize amahirwe yo kuhahurira na Myriam Makeba, Manu Dibango ndetse n’andi matorero y’aba Zoulou.

Mu 1999, CD yitwa “Amahoro” yaje gushyushya abantu mu nzu y’urubyiniriro yari ije vuba « Cadillac VIP « . yaje guhabwa igihembo n’umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda i Butare mu rwego rwo kumushimira uburyo akomeza gutuma umuco nyarwanda wamamara ku isi.

Mu 2001 yaririmbye mu gitaramo cy’ i Womad mu Bwongereza. Cécile Kayirebwa afasha abana bacitse ku icumu rya Jenoside yo mu 1994 akaba yaranagaragaye mu gikorwa cyo kusaranganya inkunga yo gufasha kwivuriza umwijima mu buhinde umuhanzi Minani Rwema uretse ko nyuma yaho uyu Minani Rwema yaje kwitaba imana.

www.igihe.com/spip.php?article14160

Posté par rwandaises.com