Iyi nkuru  Yashyizwe ku rubuga na

Bamwe mu ntumwa za rubanda ni abagize akanama kashinzwe

Kuri uyu wa kabiri inteko ishinga amategeko ibinyujije mu kanama ko gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta, yasohoye raporo isaba ko abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa Leta birukanwa ndetse bagakurikiranwa mu nkiko.

Bamwe mu ntumwa za rubanda ni abagize akanama gashinzwe kanama ko gukurikirana imikoresherezwe y’umutungo wa Leta/Photo Daddy Sadiki

Iyi raporo igaragaza ko mu bigo 315 bya Leta 104 byagaragaweho amakosa y’imicungire mibi y’imari ya Leta ku rwego rwo hejuru.

Ahagaragaye amakosa menshi no kunyereza umutungo hakaba ari mu gutanga amasoko bidaciye mu mucyo cyangwa mu kigo kibishinzwe.

Aka kanama kakaba kandi karakoze ubushakashatsi gahereye kuri raporo zishyikirizwa Umugenzi mukuru w’Imari ya Leta.

Bimwe mu bigo bya Leta, Minisiteri ndetse n’uturere byagiye bigaragarwaho amenshi muri ayo makosa ndetse bikanabisabira imbabazi. Ariho aka kanama gahera gasaba ko abagaragaweho amakosa bitajya birangirira mu mbabazi gusa, ko ahubwo bakwiye kubiryozwa.

Mu bihano byihutirwa ku bagaragaweho amakosa, aka kanama kasabye Ministeri y’Abakozi ba Leta guhita ihagarika abo bakozi, hanyuma bagakurikiranwa kugirango bishyure ibya Leta.

Aka kanama kasabye  Minisitiri w’imari n’igenamigambi kuba yatanze raporo ku byemezo n’ibihano byafatiwe abakozi ba Leta bagaragaweho gukoresha nabi umutungo wa leta.

Ibyagaragaye muri iyi raporo byemeranyijweho n’abacungamari b’ibigo byakoreweho igenzurwa, ndetse inemezwa n’umugenzuzi w’imari wa Leta.

Mbere yo gushyikiriza ubutabera abakekwaho amakosa yo kunyereza umutungo wa Leta, Umushinjacyaha wa Leta akaba azajya abanza gukusanya ibimenyetso bifatika.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/02/14/abanyereza-umutungo-wa-leta-basabiwe-kwirukanwa-no-gushyirwa-mu-nkiko/

Posté par rwandanews