Yashyizwe ku rubuga na Deo Mushayidi imbere y'urukiko umwaka ushize/ Photo Internet

Kuri uyu wa gatanu, Urukiko rw’ikirenga rwahamije Déogratias Mushayidi bimwe mu byaha aregwa maze rumukatira igifungo cya burundu.

Mushayidi yashinjwaga kuvutsa igihugu umudendezo, gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukorana n’umutwe w’iterabwoba, gupfobya jenoside, kubiba amacakubili no gukoresha inyandiko mpimbano icyi cya nyuma cyo akaba yarakemeye.

Muri uru rubanza rw’ubujurire bwa Mushayidi, habanje gusuzumwa niba kugabanyirizwa ibihano bishoboka kuri Mushayidi, uvuga ko ari umunyapolitiki wavugaga ibyo atekereza.

Hanabayeho gusuzuma niba Mushayidi ari umunyapolitiki nkuko abyemeza, harebwa niba itegeko nshinga ribimwemerera, gusa ngo kubera gukwirakwiza ibihuha n’amacakubiri mu banyarwanda, kubera kandi inyandiko ze n’imigirire ye, ngo binyuranye n’ingingo y’itegeko yemerera umuntu kuba umunyapolitiki, ubujurire bwe ku ngingo yo kuba umunyapolitiki wemewe bwateshejwe agaciro.

Itegeko Nshinga ingingo ya 33 hari igika kivuga ko kwamamaza ibihuha n’ivangura bihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibyo yatangaje ndetse n’inyandiko ze ngo bidafite ishingiro n’ibimenyetso ngo byari bifite ingaruka mbi ku mibanire y’abanyarwanda bityo akaba agomba kubihanirwa nkuko byatangajwe n’abacamanza.

Kujya muri Tanzania, ngo yari aje kumenyekanisha ishyaka rye (PDP-Imanzi) no gutegura intambara ibi nabyo akaba ngo agomba kubihanirwa.

Urukiko rw’ikirenga rwemeje Deo Mushayidi wunganirwaga na Me Twagirayezu Christophe na Me Mutembe Protais, akatiwe igifungo cya burundu nkuko byari byanzuwe n’Urukiko rukuru muri Nzeri 2010.

Deogratias Mushayidi yafatiwe Burundi tariki ya 3 Gashyantare 2010 yoherezwa mu Rwanda tariki ya 5 Gashyantare uwo mwaka.

Urukiko rw’ikirenga kandi rwanamuciye ihazabu y’amafaranga ibihumbi 83 500.

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

Umuseke.com/2012/02/24/deo-mushaidi-yakatiwe-gufungwa-burundu-nurukiko-rwikirenga/

Posté par rwandanews