Inyandiko nshya zagaragaje uburyo ubwumvikane buke hagati y’abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwaharuriye inzira Interahamwe zari zimaze gukora ubwicanyi, zigahungira mu yahoze ari Zaïre, RDC y’ubu.

France 24 yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaza uburyo Guverinoma y’u Bufaransa yabererekeye abagize uruhare muri Jenoside, bakava mu Rwanda nta nkomyi ahubwo bakajya kwisuganyiriza muri Zaïre.

Izo nyandiko zigaragaza ahanini uburyo Abayobozi bakuru mu Biro bya Perezida François Mitterand ndetse n’abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bananiwe kumvikana ku buryo bakemuramo ikibazo cy’Interahamwe zari zimaze kwica Abatutsi.

Kuki tariki ya 17 Nyakanga 1994, Abasirikare b’Abafaransa bihutishije ibikorwa byo guhungisha Guverinoma yari irangije gukora Jenoside ikerecyezwa mu yahoze ari Zaïre? Iki ni ikibazo cyakomeje kwibazwa ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko zashyizwe ahagaragara zisobanura uburyo uwari Ambasaderi w’u Bufaransa, Yannick Gérard, yandikiye abayobozi be abamenyesha ko Interahamwe ziri guhunga ko hakwiye kugira igikorwa.

Muri iyo baruwa, Ambasaderi Gérard yavugaga ko yaganiriye na Jenerali Jean-Claude Lafourcade wari Umuyobozi w’Ikirenga w’Ingabo z’Abafaransa zari muri Zone Turquoise kuva tariki 22 Kamena kugeza 22 Kanama 1994,akamubwira ko abari bagize Guverinoma yakoraga Jenoside bari kwisuganyiriza i Cyangugu.

Muri iyo baruwa agira ati “Ndatekereza ko umwanzuro wacu kuri iki kintu ukwiye kuba uboneye bya nyabyo kandi uciye mu mucyo […] Turabizi ko aba bayobozi bagize uruhare rukomeye muri Jenoside, nta yandi mahitamo dufite, uko byagenda kose, umwanzuro ukwiye ni ukubata muri yombi cyangwa se kubashyira ahantu tukabagenzura mu gihe tugitegereje ko inzego mpuzamahanga z’ubutabera zibifitiye ububasha zigira icyo zivuga kuri iki kibazo.”

Ku munsi wakurikiyeho iyo baruwa, Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byanditse ko u Bufaransa bwiteguye guta muri yombi abari abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo nkuru imaze kujya hanze, uwari Umunyamabanga Mukuru mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Hubert Védrine, yavuze ko ibyanditsemo byasomwe na Perezida ndetse atari byo byavuzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Icyemezo cyo kudata muri yombi Interahamwe cyafatiwe i Bukuru

Hubert Védrine wari Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995, yabwiye France 24 ko nta buryo u Bufaransa bwashoboraga gufatamo abari muri Guverinoma yakoze Jenoside.

Ati “Ntabwo mbona uko u Bufaransa muri kiriya gihe bwashoboraga kugira icyo bukora kuko nta mabwiriza ahamye aturutse mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano. Byari kuba byarahindutse iyo amabwiriza y’Akanama gashinzwe umutekano aza kuba avuga ko hazabaho ibikorwa by’ubutabazi hamwe no guta muri yombi abo bashobora kuba baragize uruhare mu byabaye.”

Védrine yakomeje avuga ko inshingano z’Ingabo z’u Bufaransa mu Rwanda zari ibijyanye n’ibikorwa by’ubutabazi aho kuba iby’ubutabera.

Védrine yari Umunyamabanga Mukuru wa Elysée, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa Perezida François Mitterrand, nyuma akaba yaraje kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse ubu ni umuyobozi wa Institut François-Mitterrand.

Afatwa nk’uwatambukije amabwiriza yo guha intwaro abakoraga Jenoside. Hari inyandiko yigeze kugaragaza ivuga ko “hakenewe kugendera ku mabwiriza yatanzwe”, ni ukuvuga guha intwaro Abahutu, yasinywe na Hubert Védrine ubwe.

Amiral Jacques Lanxade yabaye Umugaba w’Ingabo wihariye wa Perezida François Mitterand kuva muri Mata 1989 kugeza muri Mata 1991, nyuma aba umugaba w’ingabo (kuva Mata 1991 kugeza Nzeri 1995).

Yavuze ko icyo u Bufaransa bwakoze ari ukutagira uruhande na rumwe bubogamiraho.

Ati “Nta bubasha twari dufite bwo guta muri yombi abantu uyu munsi bafatwa nk’abagize uruhare muri Jenoside. Gukurikirana abakoze Jenoside ntabwo byari ikibazo cyacu, ndashaka kuvuga ko tutari dufite ubwo bubasha.”

Umunyamakuru Patrick de Saint Exupéry, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yandikira ikinyamakuru Le Figaro, yavuze ko muri icyo gihe Ambasaderi Yannick Gérard yakoraga ibishoboka byose kugira ngo u Bufaransa bugire icyo bukora.

Ati “ Ambasaderi w’u Bufaransa, Yannick Gérard, yari mu Rwanda ari ku ruhande rwa Politiki aho kuba urwa gisirikare. Yahatiraga Ingabo z’u Bufaransa kugira icyo zikora ngo zihagarike abo bakoze Jenoside kandi zibate muri yombi.”

“Muri icyo gihe mu Bufaransa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Alain Juppé, yatanze icyizere ko abakoze Jenoside bazatabwa muri yombi ariko nyuma guhunga byarateguwe, ntibatabwa muri yombi.”

‘Opération Turquoise’, yari yaratumye Abasirikare b’u Bufaransa baza mu Rwanda, yari ubutumwa ingabo 2500 z’u Bufaransa zoherejwemo nyuma y’umwanzuro w’Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano, wo ku wa 22 Kamena 1994.

Intego yari ‘uguhagarika ubwicanyi’. Izi ngabo zakoreraga hafi n’umupaka w’u Rwanda na Zaïre mu duce twa Cyangugu-Kibuye-Gikongoro.

Benshi mu bayoboke ba FDLR bavuye mu Rwanda mu kivunge cy’impunzi nyuma yo gukora amabi mu gihugu

Hubert Védrine wari Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Perezida w’u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995
Par IGIHE.COM
Posté le 17/02/2019 par rwandaise.com