Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kuba ba ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kurekurwa n’umucamanza Theodor Meron ari igitutsi ku butabera mpuzamahanga.

Yabitangarije mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wahurije bwa mbere mu Mujyi wa Kigali abadipolomate n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, kuri uyu wa 11 Kamena 2018.

Uyu muhango witabiriwe n’abagera kuri 40 wari ufite intego igaruka ku “Ruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga mu kubaka amahoro, ubutabera n’ubwiyunge mu Rwanda nyuma ya Jenoside.”

Amb. Nduhungirehe yasabye abahagarariye ibihugu byabo kugaragaza ukuri kose harimo n’ibiri mu nyandiko leta zabo zifite kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ukuri niko kuzadufasha gukomeza kwibuka Jenoside no kurinda abazadukomokaho ko bazasubira muri biriya bihe.”

Yanakomoje ku bihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside, asaba abitabiriye uyu muhango kuba abavugizi ngo abo bantu batabwe muri yombi, abataraburanishwa bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yakomeje agira ati “Turizera ko mwe mwasuye inzibutso zitandukanye mu gihugu, mwaganiriye n’abarokotse Jenoside ndetse n’abo ingaruka zayo zagezeho. Twizeye ko muzakora ubuvugizi.”

Yasabye umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora ku mugambi w’umucamanza, Theodor Meron w’Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), kubera ibyemezo yagiye afata byo kurekura abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Turasaba ko Leta n’imiryango mpuzamahanga muhagarariye yagira icyo ikora mu guhagarika ibyemezo bya Theodor Meron biha imbaraga umuco wo kudahana kurusha ubutabera bukwiye. Kurekura ba ruharwa ba Jenoside ni igitutsi ku butabera mpuzamahanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku buryo umuryango mpuzamahanga warebereye uburyo Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa nyamara hari inyandiko nyinshi zikubiyemo iza mbere ya Jenoside na nyuma ya Jenoside zibigaragaza.

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, uhagarariye abadipolomate bakorera mu gihugu, yavuze mu gihe ibyabaye mu Rwanda byakozwe amahanga arebera ndetse yari ‘‘atuje.’’

Yagize ati “Mu gihe hari ubwicanyi bukomeye, igisubizo cyacu cyabaye ikihe? Guceceka. Nubwo Isi yakwirengagiza ko Abatutsi basaga miliyoni bishwe, amahanga akwiye gufasha u Rwanda gukomeza kuvura inkovu z’abarutuye no kubaka ahazaza heza.”

Adadipolomate bijeje imbaraga mu guha ubutabera abarokotse Jenoside

Ambasaderi Nkosinati yatangaje ko bikwiye ko amahanga ahaguruka agahangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Tugomba guta muri yombi, tukanohereza mu gihugu abakekwaho ibyaha bya Jenoside. Ni iby’agaciro ko hari ibihugu bimwe byatangiye kugira icyo bikora. Igihe cyo kureka guceceka kirageze.”

Abantu 30 bahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu bari kurangiriza ibihano byabo muri Mali, Benin na Sénégal. Muri bo abagera kuri 22 barekuwe nyuma yo gusoza ibihano byabo ndetse no mu bundi buryo.

Hashize imyaka ibiri Theodor Meron afashe icyemezo cyo kurekura Nahimana Ferdinand na Padiri Rukundo Emmanuel, bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bari bafungiye muri Mali, barekurwa batarangije ibihano. Ubu hari no gusuzuma ubusabe bwo kurekura Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze nabo bahamijwe ibyaha nk’ibyo.

Hari n’abagizwe abere abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin na Major Nzuwonemeye François Xavier.

Meron anashinjwa ko yagabanyirije ibihano ba ruharwa muri Jenoside nka Colonel Théoneste Bagosora, wakatiwe burundu n’urukiko rwa mbere, ariko mu bujurire bwari buyobowe na Meron agahabwa imyaka 35. Yagabanyirije igihano Colonel Nsengiyumva Anatole (wanafunguwe) wari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi na Capt. Ildephonse Nizeyimana.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Miyashita Takayuki

Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yavuze ko isnhingano zabo zikwiye kuba kudaceceka mu gihe umuco wo kudahana wagaragaye

Abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bitabiriye uyu muhango wo kwibuka

Abadipolomate biyemeje gutanga umusanzu mu guharanira ubutabera

Amb Nduhungirehe, Dr Bizimana n’abadipolomate bitabiriye uyu muhango wo Kwibuka

Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abaharariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uko umugambi wa Jenoside wacuzwe amahanga abizi ariko akaruca akarumira ntanatabare

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yashimiye ibihugu byateye intambwe bigatangira gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Ornella Kaze, niwe wayoboye uyu muhango

Andi mafoto kanda hano

Amafoto: Moses Niyonzima

Yanditswe na Ishimwe Israel

Kuya 11 Kamena 2018 saa 10:09
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kurekura-ba-ruharwa-ba-jenoside-ni-igitutsi-ku-butabera-mpuzamahanga
Posté le 12/06/2018 par rwandaises.com