Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abantu b’ingeri zitandukanye mu mugoroba wo gusoza umwaka wa 2019 no kwinjira mu wa 2020, wabereye muri Kigali Arena i Remera.

Abantu barenga 1000 nibo bari bitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za leta, abikorera, abadiplomate, abakorera imiryango mpuzamahanga inyuranye, abahanzi, abakinnyi b’umupira n’izindi nshuti n’imiryango.

Uyu mugoroba w’ubusabane watangiye ahagana saa mbili kuko abantu batangiye kugera muri Kigali Arena ahagana saa moya. Muri iyi stade hari hateguwe mu buryo bunogeye ijisho, intebe zayo ziticaweho zashyizweho amahema ku buryo zitagaragara, ndetse mu mpande zayo imbere mu kibuga hashyizwe imitako myiza yatumaga umuntu atakeka ko ari mu kibuga.

Perezida Kagame yageze muri Kigali Arena, asaba abantu kwisanzura bagasabana, abafite amakoti bakayikura kugira ngo atabavuna, akababuza kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2019.

Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho bitanga icyizere ko umwaka wa 2020 uzaba mwiza kurushaho.

Yagize ati “Ibyabaye mu 2019 kugeza ubu birambwira ko ibiri imbere ari byiza kurushaho, ndagira ngo mbibashimire, umwaka uko uza ukazana ibyiza kurusha ushize ntabwo bipfa kuba gusa, biba kubera ko abantu babigize gutyo. Ndabashimira rero ibyiza byose twagezeho kandi bitari bike.”

Yavuze ko nubwo ibintu byose bitaba byaragezweho ijana ku ijana, ibyagezweho biri ku rwego rwiza yagereranyije n’umunyeshuri watsindiye ku manota yo ku rwego rwo hejuru yise A.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bateye intambwe nziza kandi ndende, igomba gukomeza.

Ati “Nagira ngo muri izo mpamvu murabizi Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ko u Rwanda rutera amahirwe, inshuti zacu n’Abanyarwanda bagira amahirwe pe! Twagize amahirwe mu 2019 twateye intambwe nziza, ndende tugera kuri byinshi turifuza gukomeza.”

Nyuma y’ubu butumwa, abantu bahawe umwanya barasangira, babyina mu muziki unogeye amatwi wavangwaga na DJ Miller.

Perezida Kagame yazengurutse mu bantu bose bari bitabiriye agenda abasuhuza, nyuma yaba we, Madamu Jeannette Kagame n’abo mu muryango we nka Ange Kagame n’umugabo we biyunga ku bandi basabana babyina.

Byageze saa sita z’ijoro abantu barasohoka bajya hanze bareba uburyo mu bice bitandukanye bya Kigali harimo guturitswa ibishashi by’umwaka mushya. Hafi ya Kigali Arena haberaga icyo gikorwa kuko byaturikirijwe muri Stade Amahoro.

Ibirori byagannye ku musozo ahagana saa kumi z’igitondo ariko bigaragara ko abantu bishimye bidasanzwe.

Kigali Arena niyo yakiriye ibirori bisoza umwaka byitabiriwe na Perezida Kagame n’umuryango we

Byari ibirori bikomeye muri Kigali Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari babukereye

Abahanzi Jules Sentore, Igor Mabano na Yvan Burabyo bari batumiwe

Perezida Kagame na Madamu bagendaga bifuriza umwaka mushya abitabiriye uyu mugoroba

Dj Miller ni we wavanze umuziki wabyiniwe muri Kigali Arena

Byari ibyishimo kuri Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney

Perezida Kagame yinjije abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2020

Perezida Kagame n’umuryango we bitabiriye iki gitaramo muri Kigali Arena

Perezida Kagame na Madamu mu mugoroba wo gusangira muri Kigali Arena

Perezida Kagame yishimiye ibyiza u Rwanda rwagezeho mu mwaka wa 2019

Kigali Arena yari yarimbishijwe ku buryo umuntu atamenyaga ko ahagaze mu kibuga

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman afite ikirahuri, aganira na mugenzi we

Icyo kunywa cyari cyateguwe gihagije

Abantu b’ingeri zitandukanye bari babukereye

Abahanzi, abanyamakuru n’abandi batandukanye bari batumiwe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo yari yasabwe n’ibyishimo

Kigali Arena yari yakubise yuzuye

Akanyamuneza kari kose

Harashwe ibishashi by’umuriro mu ijoro ry’umwaka mushya

Byari binogeye ijisho

Perezida Kagame yashimangiye ko umwaka wa 2019 wabaye mwiza ku Rwanda

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye uyu mugoroba

Jules Sentore aganira na Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro

Yanditswe na Philbert Girinema Kuya 1 Mutarama 2020