Ubwo uri uyu wa 1 Gashyantare u Rwanda rwazirikanaga ku mugaragaro Intwari zarwitangiye ku nshuro ya 18, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abahagarariye imiryango y’Intwari n’uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda bashyize indabo ku mva z’Intwari z’igihugu.
Uyu muhango wabereye ku Gicumbi cy’Intwari i Remera, ahashyizwe indabo ku mva zazo.
Nyuma yo kuhagera kw’abagize imiryango y’Intwari, abayobozi bakuru mu nzego za Leta, uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, uw’umutwe w’Abadepite n’uw’umutwe wa Sena ; hakurikiyeho gushyira indabo ku mva kw’abagize imiryango y’Intwari z’igihugu.
Ku isaha ya saa tanu, Umushyitsi Mukuru Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahageze haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu, ashyira indabo ku rubuga rwashyizweho ikimenyetso cy’Intwari.
Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda Sinkazi Remy wari uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga mu Rwanda nawe yashyize indabo kuri izo mva, hanafatwa umwanya wo kuzirikana Intwari z’igihugu.
Nyuma y’uyu muhango bikaba biteganyijwe ko kwibuka Intwari bikomereza ku rwego rw’umudugudu mu gihugu hose.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’2012 ikaba igira iti : « Duharanire ubutwari, duhashya ihohoterwa rikorerwa abana. »
Foto : Urugwiro Village na Cyril NDEGEYA
www.igihe.com/spip.php?article20741
Posté par rwandanews