Yanditswe na Ishimwe Samuel

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya Mbere Gashyantare 2012, Vincent Karega

yabonanye na Perezida Jacob Zuma w’ igihugu cy’ Afurika y’Epfo, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Vincent Karega hamwe n’ abandi 26 bahagarariye ibihugu byabo, bakiriwe n’akarasisi k’ingabo z’ Afurika y’Epfo mbere gato yo kwakirwa mu ngoro ya Perezida Jacob Zuma.

Mbere gato yo guhabwa imirimo yo guhagararira u Rwanda muri Afurika y’ Epfo, Vincent Karega w’imyaka 49 yari Minisitiri w’ ibikorwa remezo ndetse yakoze imirimo ya leta itandukanye harimo : umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (kuva mu 2003) ; umunyamabanga wa leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (kuva mu 2006) ; umunyamabanga wa leta ushinzwe ibidukikije n’umutungo kamere (kuva mu 2008).

U Rwanda n’ Afurika y’Epfo bisanzwe bifitanye ubutwererane mu burezi, ubuzima, umutekano, ubwikorezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubucukuzi n’ ibindi.

www.igihe.com/spip.php?article20760#

Posté par rwandanews