Geneva : Mu mpera z’icyumweru gishize Abanyarwanda batuye mu Busuwisi ndetse n’Inshuti z’u Rwanda bahuriye mu cyumba cy’inama cya Hotel Crowne Plaza y’i Geneva mu kiganiro cyateguwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, igamije kugeza ku bagize diaspora uko u Rwanda ruhagaze mu iterambere, harimo nko kuba rwarabashije kuvana mu bukene miliyoni y’Abanyarwanda mu myaka itanu ishize ; ndetse no kurebera hamwe ibikorwa byo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda hitabajwe imbaraga za Diaspora nyarwanda. 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Madamu Soline NYIRAHABIMANA yashimiye Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bari bateraniye ahokuba bitabiriye icyo kiganiro ari benshi ; abamenyesha ko Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi yafashe umugambi wo kujya ibahuriza mu biganiro nk’ibyo inshuro enye mu mwaka.

Yabagejejeho ingingo nkuru z’imyanzuro y’Umwiherero w’Abayobozi wa 2012 uherutse kubera i Gako muri uku kwezi kwa Werurwe 2012 n’Imihigo ya Ambasade igomba kweswa na Ambasade ubwayo n’igomba kweswa ku bufatanye n’Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda mu Busuwisi nk’umuhigo ujyanye guteza imbere ibikorwa by’ishoramari n’ubukerarugendo mu Rwanda.

Ambasaderi NYIRAHABIMANA yakomeje yibutsa abagize Diaspora yo mu Busuwisi ko nabo ari ba Ambasaderi b’u Rwanda ko kandi nabo bafite inshingano zo guhiga no kwesa imihigo bikamanuka kugeza mu ngo zabo nk’abandi Banyarwanda b’imbere mu Rwanda.

Edward BIZUMUREMYI ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade, yagejeje ku bari aho imibare yerekana aho u Rwanda rugeze mu rwego rw’ishoramari ndetse anakangurira gushora ubwabo imari yabo mu Rwanda, no kurushaho gushaka abanyamahanga bashora imari yabo mu Rwanda, cyane cyane ko amategeko agenga ishoramari mu Rwanda muri iki gihe yorohereza ku buryo budasanzwe ibikorwa byose byo muri uru rwego.

Madamu Marie Assumpta MUTUYEYEZU, uherutse mu Rwanda ahagarariye Diaspora nyarwanda yo mu Busuwsi mu nama ya Unity-Club yabereye i Kigali mu mpera z’umwaka ushize, yagejeje kubari aho amasomo yavanye muri iyo nama ku bumwe n’ubwiyunge.

Louis de Gonzague MUNYANZOGEYE, Umuyobozi wa Diaspora yo mu Busuwisi yibukije abaraho ko umusingi ukomeye Diaspora yubakiyeho ari bo kandi ko ntacyabananira bashyize hamwe. Yagarutse muri make ku mihigo Diaspora yo mu Busuwisi igomba gutegura no kwesa harimo guteza imbere umuco nyarwanda muri Diaspora, guteza imbere igihugu cyabo bagishakira abashoramari kandi bakimenyekanisha aho baba hose, gushyiraho inzego z’ubuyobozi zegereye aho Abanyarwanda mu turere dutandukanye tugize u Busuwisi batuyemo ; bityo Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bakarushaho kumenyana, gutahiriza umugozi umwe ndetse no guhana amakuru muburyo bworoshye kandi bwihuse.

Abari bateraniye muri icyo kiganiro bose bahawe umwanya uhagije, bungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zari zagarutsweho muri icyo kiganiro. Batanze ibitekerezo bifatika ku buryo biyemeje ko bagiye kurushaho gutanga inkunga mu rwego rwo kubaka u Rwanda.

Abo Banyarwanda kandi biyemeje gukoresha amahirwe bafite buri bose bakagerageza gutanga inkunga mubyo bafitemo ubuhanga n’ubumenyi bwihariye. (Abarimu, abaganga, abashakashatsi, abanyamakuru…) ; biyemeje kandi no gukorera mu bice batuyemo kandi ko bagiye kubigeza kubadahari ku buryo ibyo biyemeje bazabishyira mu imihigo. Ibyo Ambassade yahize n’ibyo diaspora yahize bazajya babimurika ku munsi wo kwesa imihigo. Kandi bishimiye ko inama nk’iyo zazajya ziba buri gihembwe kandi kandi zikajya zibera mu mijyi itandukanye y’igihugu cy’u Busuwisi mu rwego rwo kwegera Abanyarwanda aho batuye.

Depite KAYITESI Liberata wari mu butumwa bw’akazi i Geneva, nawe yari yitabiriye icyo kiganiro. Ahawe ijambo, yagejeje ku baraho, uruhare rw’abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda mu iterambere ry’u Rwanda ndetse agaruka by’umwihariko ku ngamba za Leta y’u Rwanda ku guhashya icyorezo cy’indwara ya SIDA.

Icyaranze iki kiganiro cya mbere kizakazanakurikirwa n’ibindi nkacyo, ni uko abacyitabiriye bagaragaje ko bashimishijwe n’uwo mugambi mushya wa Ambasade wo kubahuza kenshi gashobotse, bityo bikazabaha umwanya wo gutanga umusanzu Icyo kiganiro cyasojwe n’ubusabane ari nako abacyitabiriye barushaho kumenyana.

 

 

Christian Sengo- IGIHE/ Suisse

www.igihe.com/diaspora/amahuriro/abanyarwanda-bo-busuwisi-mu-rugamba-rwo-kwihutisha-iterambere.html

Posté par rwandaises.com