Alain Juppé aravuga ko ashyigikiye umubano mwiza w’u Rwanda n’u BufaransaUbwo yasubizaga ibibazo bya “Jeune Afrique nimero 2,668 yo kuva kuwa 26 Gashyantare kugeza kuwa 3 Werurwe 2012”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Alain Juppé yavuze byinshi k’u Rwanda.

Abajijwe kuri raporo ya Trévidic niba yaramunyuze, Juppé yavuze ko atagomba kwivanga mu by’ubutabera ariko ashyigikiye umubano mwiza w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Yagize ati : “Sinakwivanga mu by’ubutabera bitaranatangirwa umwanzuro. Ku bisigaye ariko jye nshyigikize umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa”. “Icyo ntazemera na busa ahubwo ni uko bazashyira mu majwi politiki yacu mu gihe hakorwaga jenoside mu Rwanda. Nabaye uwa mbere mu kwamagana jenoside mu nteko ya Loni, mu nteko y’u Bufaransa, i Paris ndetse n’i Buruseli”.

Avuga kuri Opération Turquoise yakozwe n’ingabo z’u Bufaransa, Juppé avuga ko yizeye nta shiti ko yahaye icyubahiro izo ingabo.

Abajijwe ku kuba u Rwanda rutaremeye uwo u Bufaransa bwari bwohereje kubuhagararira, Juppé yavuze ko ari uburenganzira bwabo.

Yagize ati : “Byaratunguranye kuko ntawabitekerezaga kuva Perezida Paul Kagame yasura Paris. Ni uburenganzira bwabo kandi twahamagaje uwari agiye kuduhagararira ngo tubyigeho bityo tumenye ukuri kuri icyo cyemezo”.

Alain Juppé yabwiye umunyamakuru wamubazaga ko ngo yakomeje kumubaza ku bibazo gusa byerekeye umubano w’u Bufaransa n’Afurika kandi ngo hari n’ibyiza atari kumubaza.

Mu kwezi gushize ibinyamakuru mpuzamahanga byari byavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wonyeye kugaragaramo agatotsi kuko ngo Hélène Le Gal afitanye umubano wa hafi na Alain Juppé utumvikana na Leta y’u Rwanda.

Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2009, u Rwanda rwongeye gusubukura umubano n’u Bufaransa, ndetse washimangiwe cyane ubwo Perezida Nicholas Sarkozy yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010 n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame yagiriye mu Bufaransa muri Nzeri 2011.

www.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/alain-juppe-aravuga-ko-ashyigikiye-umubano-mwiza-w-u-rwanda-n-u-bufaransa.html

Posté par rwandanews