Perezida Paul Kagame (hagati) aganira n’abayobozi b’amadini mu Biyaga Bigari (Foto-Perezidansi ya Repubulika)

Patrick Buhigiro

URUGWIRO VILLAGE – Muri Village Urugwiro, none ku wa 24 Werurwe 2010 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye abayobozi 47 b’amatsinda mpuzamatorero yo mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (The Great Lakes Inter-religious Network) mu nama igamije kwiga uburyo hakongerwa ingufu mu madini atandukanye mu kubaka umuco w’amahoro, kuzamura iterambere n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’iyo mpuzamatorero, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Saleh Habimana, nyuma y’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame, yatangarije abanyamakuru ko Perezida Kagame mu butumwa yatanze yabasabye ko ubufatanye bwahoraho mu gukemura ibibazo, ariko cyane cyane yabasabye kutarambiriza ku nkunga z’abagiraneza agira ati “biteye isoni kubona umunyapolitiki umuryango yakomanzeho asaba ari na wo umukuru w’idini akomangaho asaba. Abo dusaba bazagera aho batururambirwe. Mureke mbere y’uko baturambirwa natwe tubanze turambirwe gusaba, dukoreshe imbaraga zacu twiteze imbere”

Nyuma y’ibyo, Mufti Harelimana yogize ati “tugiye gushyiramo imbaraga cyane mu kubyaza imbaraga zacu umusaruro dukurikije ibyo dufite iwacu kimwe n’ubufatanye buhoraho”

Musenyeri Emmanuel Kolini uhagarariye Itorero ry’Abangilikani (EER) mu Rwanda na we wari muri iyo nama na Perezida wa Repubulika yagize ati “Imana imaze kurema umuntu yaramubwiye iti “hinga mu busitani” bigaragaza ko kuremwa k’umuntu n’iterambere byahozeho, kandi kunebwa ari icyaha.

Mufti wa Uganda, Sheik Shaban Mubaje we yatangarije abanyamakuru ko iyo mpuzamashyirahamwe mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’ibihugu ndetse n’isi yose muri rusange ifite intego yo gukora ubuvugizi mu kwigisha abayobozi b’amadini guhuriza hamwe n’imiryango mpuzamahanga n’abanyapolitiki mu gukemura amakimbirane ndetse no kubaka amahoro mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati “Imana ntiyakwemerera abaturage kumena amaraso, ntikunda inzangano, ni yo mpamvu dukoresha ubutumwa bw’Imana mu gukemura ibyo bibazo”

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=371&article=13177

Posté par rwandaises.com