Mu buryo butigeze bumenywa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda, tariki ya 1 Mata 2011, ni ukuvuga mu cyumweru gishize, Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frans Makken yasuye Umuyobozi w’Ishyaka FDU-Inkingi, Ingabire Victoire aho afungiwe by’agateganyo muri Gereza Nkuru ya Kigali.

Ambasaderi w’u Buholandi wari uherekejwe n’itsinda ry’abaholandi bagera mu 10 nk’uko byatangajwe na RNA ari nayo dukesha iyi nkuru, yamaranye na Ingabire iminota 30. Baganiriye n’uyu munyapolitiki utavuga rumwe na leta ku bijyanye n’ifungwa n’ iburana rye ndetse n’inkunga igihugu cy’u Buholandi gitera u Rwanda.

Ingabire yagaragarije abo bashyitsi ko yabuze ubutabera bwigenga, kutita ku bintu ku ruhande rw’ubuyobozi bw’u Rwanda, ndetse n’uburyo urubanza rutunganye rudashoboka.

Nyuma yo kubonana na Ingabire Victoire, ambasade y’u Buholandi mu Rwanda yaganiriye na Minisitiri w’Ubutabera ngo bavugane ibijyanye na Ingabire Victoire. Abaholandi basuye Ingabire kandi batangaje ko basanze ameze neza.

Ingabire Victoire wamaze mu Buholandi igihe cy’imyaka 16, yaje mu Rwanda muri Mutarama 2010, aho yavugaga ko aje kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika nk’umukandida wigenga. Akurikiranyweho kubiba amacakubiri, kubuza igihugu umudendezo, gukorana n’ imitwe y’iterabwoba no gushinga umutwe witwaje intwaro.

Tubibutse ko muri Gashyantare 2011, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Buholandi Ben Knapen yasuraga u Rwanda, yabonanye kandi n’abayoboke ba FDU-Inkingi.

Hejuru ku ifoto: Ambasaderi Frans Makken

Shaba Erick Billhttp://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11750/Posté par rwandaises.com