Bernard Kouchner yemeza ko hari ikibura niba ukuri ku bya Jenoside kutarajya ahagaragara (Ifoto/Interineti)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Nyuma y’igikorwa cyo kuwa 9 Mata 2011 cyateguwe n’Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, ubwo hibukwaga abahoze ari abakozi 16 b’iyo Ambasade bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata umwaka wa 1994, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyagiranye ikiganiro kirambuye na Bernard Kouchner wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa, ndetse mu gihe cya Jenoside akaba yari mu Rwanda akuriye ubutabazi mu muryango bita “Médecins Sans Frontières.”

Muri iki gice cya kabiri cy’ikiganiro Bernard Kouchner yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe twifuje kubanza kumenya icyamuteye kuza mu Rwanda muri iki gihe, maze agira ati “Naje kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka kuko nabishakaga kandi ubu ubu mfite umwanya gusumbya mu minsi ishize, kandi  naje nitabye  ubutumire bwa Perezida Kagame.”

“Sinumva neza n’ukuntu 90% by’Abanyarwanda bari barigishijwe iyobokamana, bari mu madini atandukanye barangiza bagatsemba bagenzi babo b’Abatutsi, ati “Ese Abapadiri bo bavugaga ibiki?  Ntakindi kitari ukwica, narabiboneye bica Abatutsi, ariko reka ndekere aho.”

“Muzi ko nabaye hano muri Mata 1994, Jenoside yakozwe mbireba  n’amaso yanjye, ntibiteze kuzibagirana mu mutima wanjye. Ikindi kandi nabashije gukurikiranira hafi imbaraga n’umuhate Abanyarwanda bagira mu kwibuka baniyubaka, ibi bikaba bimpa icyizere ko umunsi umwe hazagaragazwa ukuri kose ku byabaye ku byabaye mu Rwanda.”

“Naho ubundi uko nzajya mbishobora, nzajya nza kwibuka buri mwaka nifatanyije n’Abanyarwanda, mu gihe benshi  bifuza kwibagirwa ayo mateka  mabi.”

Bernard akomeza yibaza ati “Ese ubundi kuki bibagirwa? Benshi bazi neza  yuko  hari  ibyo bagomba gusubiza mu butabera, ni ngombwa  ko bubacira  urubanza.”

Ku bwanjye nashimishijwe n’abantu basaga 300 nashoboye kurokora “Evacuer”, ikindi gikomeje kunyubaka ni ijambo rya Perezida Kagame ryibutsa Abanyarwanda ko aribo bagomba kwiha agaciro.

Ku bijyanye n’igikorwa cyakozwe n’Ambasade y’Ubufaransa i Kigali cyo kwibuka abari abakozi  bayo,  nabyo ngo abona ari ibyo kwishimira n’ubwo ngo abona hakiri abantu bafite imitwe ikomeye  “têtes dures”,  ariko uko bimeze kose  hari intabwe yatewe igaragara.

Bernard akomeza agira ati “Ibi kandi abantu ntibabyumva, urabona  njye nacecetse imyaka isaga 7, ariko  nagerageje gusangira intumbero yanjye n’abantu bake, kuko  mu bifatika Jenoside yo mu Rwanda yabaye mpari, ibyabaye ndabizi neza, ariko guceceka byarananiye  ngira icyo nkora.”

Ku kibazo kijyanye n’icyo Bernard Kouchner yakoze ubwo Jenoside yari mu Rwanda dore ko yabaye ahibereye ndetse no kuba Igihugu cye kitaremera mu buryo bugaragara ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside,

Bernard asubiza agira ati “nagerageje kurokora abo  nshoboye, navuga nk’abana bari mu bigo by’impfubyi, ibigo by’amashuri n’ahandi, ariko sinigeze menya ko muri za parafo z’inzu harimo abantu batabarika. Ikindi ukwiye kumenya ni uko nari naje mu buryo butazwi, naje nk’umukorerabushake  wo gufasha ikiremwa muntu, nkorera Medecin  sans Frontier, kandi ibyo nabigezeho.”

Cyakora nyuma naje kumenya ko hari abari bahungiye muri Hotel des Mille Collines, nkorana na Romeon Dallaire, ndetse  navuganaga na  Boutros-Boutros Ghali wari Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, ari nawe wari wansabye kuza mu Rwanda. Yewe  erega biragoye  kuvuga ayo mateka, gusa  menya  ko nari mpari, ariko  naje  kumenya ko hari n’andi mabwiriza yaje gutangwa na Paris yo guhungisha “Evacuer” abantu,  ariko ntibyaje kubahirizwa. Ntumbaze ngo yatanzwe na nde, byakozwe bite, uko byakozwe, wenda hari ………..ntawamenya”

Abajijwe n’ibijyanye n’uko u Rwanda ruhora ruharanira ko  ukuri  kuri Jenoside kwajya ahagaragara, n’icyo abitekerezaho.

Uyu munyapolitiki asobanura ko nta bushakashatsi arabaikoraho ariko atekereza ko kubona igisubizo gifatika cyangwa abantu runaka bayoboye  icyo  gikorwa cyo kwijandika muri  Jenoside bitoroshye.

Ati “Ahubwo ntekereza ko ari uruhererekerane rw’ibintu n’abantu, aho  abakoloni baje banyuranamo “opposés”, udutsiko duto twagiye  dukurikirana, kutumvikana  kw’abantu  bitewe n’inyungu zabo, inyungu  z’ibihugu bimwe, ukugongana kw’abakoresha ururimi rw’Igifaransa n’Icyongereza “Froncophonie  contre l’Anglophonie”, biragoye kandi najye simbasha kumenya  ukuri kose, mu bitabo  byose maze  gusoma, ntabwo mbasha kubona igisubizo cy’ibyo bibazo.

Kuri we Bernard ngo yumva inama yagira Abanyarwanda ari ukugira intumbero ivuga ngo ntibigasubire, cyakora ngo akaba afite impungenge kuko n’ubundi Jenoside yakozwe isi yose irebera bica kuri za  televiziyo z’isi.

Iki kiganiro cyakozwe mu rurimi rw’Igifaransa, gihindurwa mu Kinyarwanda n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe wakoze iyi nkuru.

Ubusanzwe Bernard Kouchner wavutse mu mwaka wa 1939, ni umunyapolitiki w’Umufaransa, umudiporomati ndetse akaba yaranize ibijyanye n’ubuganga, ni we washinze umuryango w’Abaganga batagira umupaka witwa “Médecins Sans Frontières (MSF)”, akaba yarabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa kuva mu mwaka wa 2007 kugeza 2010.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=536&article=21840

Posté par rwandaises.com