Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Minisitiri w’ Ingabo n’Ubusugire bw’Igihugu Gen. James Kabarebe mu ijoro ryo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu Murenge wa Kimironko ku Rwibutso rwa Kibagabaga.

Gen. James Kabarebe yatangarije abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ko iyi Jenoside itaguye nk’imvura nk’uko bamwe babivuga, abandi bakabeshya ko yatewe n’urupfu rw’uwari Perezida w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana ahubwo yari yarateguwe kuva kera; Kabarebe yagize ati: “Jenoside yari yarateguwe kuva kera gusa urupfu rwa Habyarimana ruyibera imbarutso”.

Gen. Kabarebe kandi yashimangiye ko abahembera Jenoside ntacyo bazageraho, kuko Abanyarwanda bazakomeza kuyirwanya bivuye inyuma, aha yagereranyije Jenoside na kanseri imunga umubiri, w’umuntu, aho yagize ati: “Iyo muganga amaze kumenya ko urugingo uru n’uru rurwaye kurusha izindi ni rwo yitaho kugeza rukize burundu.”

Muri ijoro ryo kwibuka kandi hanatanzwemo ubuhamya bw’abantu batandukanye, harimo ubwa Mushimire Eric unahagarariye Ibuka mu Murenge wa Kimironko wavuze ko kugera ubu abacitse ku icumu benshi bagihura n’ikibazo cy’imibereho mibi, cyane cyane impfubyi n’abapfakazi basigaranye ibikomere batewe na Jenoside.

Umunyeshuri wiga muri kaminuza nawe warokokeye aha i Kibagaba witwa Cyiza mu buhamya bwe yavuze ko Jenoside yamuhitaniye ababyeyi n’umuryango, ariko maze kurokoka ntibyambujije guharanira kwiga kugira ngo nzagire icyo nimarira

Cyiza kandi yaboneyeho umwanya wo gusaba abarokotse Jenoside kwigirira icyizere cy’ejo hazaza, by’umwihariko asaba urubyiruko guharanira kwiga kugira ngo bazuse ikivi ababyeyi babo babasigiye.

Ruzindana RUGASA

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11909/Posté par rwandaises.com